Umuririmbyi Alexander Star wo muri Amerika azasusurutsa umugoroba ufungura Ubumuntu Arts Festival

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 11:11
Yasuwe :
3 0

Iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival rigiye kongera kuba ku nshuro ya kane mu guteza imbere ibikorwa byo kwimakaza amahoro binyuze mu butumwa bw’icyizere butangwa mu makinamico n’ibindi bihangano.

Uyu mwaka hongewemo akandi gashya kuko abazitabira umugoroba wo kurifungura wiswe ‘Ikaze Night Party’ bazataramirwa n’umuririmbyi Alexander Star wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi wigeze guhatanira igihembo muri Emmy Awards azwiho gukoresha impano ye mu guhanga indirimbo zikungahaye ku butumwa bw’amahoro n’icyizere. Iyitwa “This Is My Era” ifatwa ni imwe mu zikoreshwa hirya no hino ku Isi mu kwamamaza ubutumwa bw’impinduka.

Yagize ati “Nishimiye cyane kuza mu Rwanda, ku butaka bw’imisozi igihumbi. Numvise inkuru zibabaje n’izidasanzwe kuri iki gihugu kandi niteguye kumenya byinshi kuri uru rugero rwiza rw’igihugu cyigobotoye ibibazo kikongera gushinga imizi. Ndizera kuzasusurutsa, kuganira no kubatera ishyaka!”

Star yavuze ko azahurira mu ndirimbo y’iserukiramuco Ubumuntu n’abahanzi batandukanye bo hirya no hino ku Isi.

Ati “Natumiwe gukora indirimbo iranga iri serukiramuco. Birashimishije ntewe amatsiko n’uburyo izakirwa n’abantu. Nzakorana n’abana bo mu ishuri ry’Umubano, Andy Bumuntu, Grace Dublin na Gerda Igiraneza.”

Umuhuzabikorwa w’iri serukiramuco, Kurtis Dennison, yavuze ko bishimiye kwakira umuririmbyi Alexander, ati “Ni ku nshuro ya mbere agiye kuza mu Rwanda kandi twizieye ko ubutumwa bwe buzagira imbaraga.”

Yavuze ko iri serukiramuco rizakira abahanzi bo mu byiciro bitandukanye kandi baturuka hirya no hino ku Isi bakagaragaza inkuru zo kwigobotora amakuba, kubaka bundi bushya n’akamaro k’ubuhanzi muri urwo rugendo.

Ubumuntu Arts Festival isanzwe ibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, itegerejwe kuba kuva ku itariki 13 kugeza kuri 15 Nyakanga 2018. Uyu mwaka iri serukiramuco ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi n’Inzira y’Ugukomera.”

Iri serukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, rigiye kuba ku nshuro ya kane, ryatangijwe mu mwaka wa 2015 n’Itorero Mashirika risanzwe ritegura imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Alexander Star uzasusurutsa umugoroba ufungura Ubumuntu Arts Festival azwi mu ndirimbo z'ubutumwa bw'amahoro n'icyizere

Imikino izerekanwa muri ‘Ubumuntu Arts Festival’ 2018

Thought Curfew - Sri Lanka n’u Bwongereza

Can You Hear Me Now - Rwanda n’u Bwongereza

Too Early for Birds - Kenya

Soul Seekers - Iraq n’u Bubiligi

La Négrophile - USA

Punctuation - Nigeria

Love in the Time of Revolution – Afurika y’Epfo n’u Bwongereza

The Can: A Story About Friendship - Sweden

My Life Matters - Rwanda

The Voice of the Voiceless - DRC

Arts Revolution - Rwanda

The Key - Zimbabwe

Do Money Buy Happiness? - Rwanda

Iragi - Burundi

Re_wolta - Poland

The Wet Umbrella - Rwanda

Strings - Uganda

If I Were - Egypt

Century Song - Canada

Iri serukiramuco rigaragazwamo imikino yigisha ubumuntu
Ubumuntu Arts Festival ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza