00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuratwa Anitha yageze muri Pologne aho yitabiriye Miss Supranational International 2021(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2021 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 yageze muri Pologne aho yitabiriye Miss Supranational International 2021, irushanwa azahuriramo n’abakobwa barenga 30 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukobwa yageze ku kibuga cy’indege cya Kraków Airport ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Yageze kuri iki kibuga cy’indege avuye i Amsterdam mu Buholandi. Yabwiye IGIHE yishimiye kuba yageze muri iki gihugu akaba agiye guhita ajya aho we na bagenzi bazaba bari bahatana.

Ati “Nagezeyo amahoro. Ndasaba Abanyarwanda kumba hafi kuko nibwo urugamba rugiye gutangira. Ndabizeza ko nanjye nzakora iyo bwabaga.”

Uyu mukobwa wahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Kanama 2021, yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ahagararire neza u Rwanda ariko agasaba amaboko y’Abanyarwanda ngo bazamufashe.

Ngo yiteguye neza kunga mu byo bakuru be bitabiriye iri rushanwa bakoze.
Ageze ku kwambara bikini bikunze kutavugwaho rumwe na benshi yavuze ko yiteguye kuyambara kuko azakora ibishoboka byose ngo yitware neza.

Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n’amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y’uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira bagera kuri 38.

Mu bazitabira harimo uwo muri Peru, Kenya, u Buhinde, Argentine, Suriname, Slovakia, Ghana, u Buyapani, Panama, Canada, Iceland, Namibia, Espagne, Brésil, Nepal, Croatia, u Bushinwa, Bahamas, u Bwongereza n’ibindi.

Miss Supranational International izatangira tariki 5 kugeza ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Umuratwa yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
Umuratwa azahura n'abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose
Umuratwa ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kraków muri Pologne
Umuratwa yagiye muri iri rushanwa yiteguye kwitwara neza mu buryo bwose
Uyu mukobwa yageze muri Pologne ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane
Uyu mukobwa agiye guhangana n'abakobwa barenga 20 muri Miss Supranational
Umuratwa Anitha yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo yegukane ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .