00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuratwa Anitha na bagenzi be bahawe ikaze muri Miss Supranational (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Kanama 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 na bagenzi be bari kumwe muri Pologne aho bitabiriye Miss Supranational International 2021, irushanwa ryahuriyemo abakobwa barenga 30 baturutse mu bihugu bitandukanye bakiriwe, bahabwa ikaze.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021 muri Sheraton Grand Krakow. Aba bakobwa bahawe ikaze babwirwa byinshi kuri iri rushanwa ndetse banasobanuza ibyo batari baramenye mbere.

Ikindi cyari kigamijwe ni uguhuza aba bakobwa bakagenda bamenyana kurushaho, bakanisanzuranaho.

Umuratwa Kate Anitha yabwiye IGIHE ko muri iri rushanwa yiteze kuzahamenyanira na bagenzi be bo mu bindi bihugu kandi bikaba bizamufasha mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Kimwe mu bintu bizanshimisha ni ukuvana inshuti hano. Ikindi kuba ndi kumenyana n’abantu bo mu bindi bihugu hari amayira bishobora gufungura kandi bikaba nabo ubwabo byabafasha cyane ko mu Rwanda hari byinshi byiza Isi yose ishobora gukenera.”

Uyu mukobwa arajwe ishinga no kumenyekanisha u Rwanda kurushaho. Yavuze ko yishimiye uko yakiriwe muri Pologne.

Mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko yifuza ko Abanyarwanda bamushyigikira. Ati “Nagezeyo amahoro. Ndasaba Abanyarwanda kumba hafi kuko ni bwo urugamba rugitangira. Ndabizeza ko nanjye nzakora iyo bwabaga.”

Umuratwa wahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa 4 Kanama 2021, yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ahagararire neza u Rwanda ariko agasaba amaboko y’Abanyarwanda ngo bazamufashe. Ngo yiteguye neza kunga mu byo bakuru be bitabiriye iri rushanwa bakoze.

Ageze ku kwambara bikini bikunze kutavugwaho rumwe na benshi yavuze ko yiteguye kuyambara kuko azakora ibishoboka byose ngo yitware neza.

Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n’amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Gutora bihera ku majwi 10 kugera ku 1000. Ijwi rimwe rigura € 0.11; ni ikiguzi cyishyurwa hifashishijwe Credit card cyangwa Debit card.

Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y’uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira bagera kuri 38.

Umuratwa Kate ari mu itsinda rya karindwi aho ahatanye n’abakobwa bahagarariye Namibia, Ghana, Romania, Suède, Philippines, u Bwongereza na Thailand.

Miss Supranational International yatangiye ku wa 5 Kanama, izasozwa ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

-  Reba ikiganiro Umuratwa yagiranye na IGIHE mbere yo kujya muri Miss Supranational International 2021

Bamwe mu bakobwa bahatanye na Umuratwa ni uku bari bambaye ubwo bakirwaga
Umuratwa Kate Anitha na bagenzi be bakiriwe muri Pologne
Umuratwa amaze iminsi mike ageze muri Pologne aho yitabiriye Miss Supranational
Umuratwa n'umukobwa uhagarariye Peru muri iri rushanwa
Umuratwa yagiye muri Pologne muri Miss Supranational ahagarariye u Rwanda
Umuratwa yamaze kugenda amenyerana na bagenzi be bo mu bindi bihugu
Uyu mukobwa na bagenzi be ubwo bitabiraga umuhango wo kubakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .