00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuratwa Anitha agiye guhura n’abarenga 60 muri Miss Supranational (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kamena 2021 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Abategura Miss Supranational bari kwitegura kwakira abakobwa bazaturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Umuratwa Kate Anitha.

Umuratwa yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda ku wa 13 Werurwe 2021 anahita akatisha itike yo guhagararira u Rwanda muri Pologne aho iri rushanwa ribera.

Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira bakaba bagera kuri 38 barimo Umuratwa.

Miss Supranational International izatangira tariki 5 kugeza kuri 21 Kanama uko aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Anntonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritegeze riba.

Umuratwa yabwiye IGIHE ko yiteguye gukora ibishoboka byose akagera aheza muri iri rushanwa ndetse ko icyo azagenda ashyize imbere ari uguhesha ishema igihugu.

Ati “Nzakora iyo bwabaga. Ndi gukoresha imbaraga zanjye zose nitegura cyane ko hasigaye n’igihe gito ngo irushanwa ribe. Icyo nzaba nshyize imbere ni ishema ry’igihugu cyanjye kandi nzi ko nzabigeraho. Icyo nasaba abanyarwanda ni ukumba hafi gusa no kunshyigikira mu buryo bwose kuko ari kimwe mu bizatuma nitwara neza.”

Uyu mukobwa avuga ko ubu ari muri gahunda zitandukanye aho yabanje gusura ibice bimwe na bimwe bigize u Rwanda kugira ngo azagende azi neza igihugu ahagarariye.

Hari amageragezwa abakobwa iyo bageze muri Pologne bakora yo gutaka igihugu bakomokamo na byo bikaba biri mu byatumye akangukira gusura ibice bitandukanye.

Mu minsi ishize yagiriye urugendo mu murenge wa Kabuga aho ku bufatanye na RIB yaganirije urubyiruko rwaho amateka ya Jenoside ndetse no ku kwirinda gutwara inda zitateganyijwe.

Muri iki gihe, Umuratwa avuga ko ari kugenda areba andi marushanwa atandukanye akomeye ku Isi kugira ngo amenye uko abakobwa babona amahirwe baba bitwaye.

Ikindi ari gukora ni ukugenda yiga kuri buri mukobwa mu bamaze gutangazwa bazahatana na we kugira ngo amenye imbaraga za buri wese n’intege nke bizamufashe kuza mu myanya y’imbere cyangwa se kwegukana ikamba.

Abakobwa 38 bamaze kwemezwa ko bazitabira Miss Supranational uyu mwaka barimo uwo muri Peru, Kenya, u Buhinde, Argentine, Suriname, Slovakia, Ghana, u Buyapani, Panama, Canada, Iceland, Namibia, Espagne, Bresil, Nepal, Croatia, u Bushinwa, Bahamas, u Bwongereza n’ibindi.

Kuva mu 2011 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80[n’ubwo uyu mwaka bizarengaho gato 60 ntibigere kuri uyu mubare akenshi wari usanzwe uzwi] bikunze kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 , Uwase Clémentine mu 2018 ndetse na Umunyana Shanitah uheruka muri iri rushanwa mu 2019.

Amafoto y’abakobwa 37 bamaze kwemezwa bazaba bahanganye na Umuratwa mu gihe hataratangazwa abandi

Umuratwa agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational International 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .