Mu ntangiro z’iki cyumweru uwahoze ari inshuti y’umugore w’uyu muhanzi yitwa Sabrina Peterson , yavuze ko uyu muhanzi yamushyize imbunda ku mutwe akamuhohotera.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga gusa umugore wa T.I yaje arwanaho umugabo we avuga ko atari byo.
Yanditse ati “Ikintu kibabaje cyo kuba umugore byongeye w’umwirabura ni iki, abantu bashimagiza abatugiriye nabi. T.I washyize imbunda ku mutwe wanjye imbere y’abana bawe, gusa sinigeze mpamagara polisi[…] nk’umwiraburakazi biragoye komora inguma zatewe no gufatwa ku ngufu cyangwa irindi hohoterwa kubera ko uba umeze nk’imvano y’uko ibyo biba byarabaye.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Sabrina Peterson abandi bagore 15 bagaragaje ko nabo bagiye bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse bakabaha ibiyobyabwenge. Ibi bikorwa uwabaga abiyoboye ngo ni umugore wa T.I.
Hari umwe wavuze ko Tiny na T.I bigeze kujya mu rugo rw’umuturanyi we, bakinjira mu rugo bagashimuta umugabo we.
Umugore wa T.I ariko ibi arabihakana akavuga ko ari uguharabika umuryango we, yasubije ubutumwa Sabrina agira ati “Ba witonze ushaka ko uwaguhohoteye atoza abahungu bawe? Yari [avuga T.I] ameze nka nyirarume cyangwa se wabo w’abana bawe none wavuga ko umugabo wanjye yaguhohoteye ryari ? rekera gusebya umuryango wanjye. Uteye ubwoba. Ndakwinginze saba ubufasha ariko undekere umuryango.”
Kugeza ubu T.I nta kintu aravuga kuri aya makuru.
T.I yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka "What You Know", "Rubberband Man", "Bring Em Out", "Live in the Sky" n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!