00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Salkon yikomye abitwikira gushyigikira abahanzi bakizamuka bishakira ‘views’ kuri Youtube

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Kanama 2021 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Ku marushanwa atatu ari ku rwego rw’Igihugu yitabiriye ntanyurwe n’uburyo yagenze haba mu gutoranya uwahize abandi no guhemba uwayatsinze, Dufitumukiza Salathiel ukoresha amazina ya Salkon mu njyana ya Hip-hop yikomye abitwikira umutaka wo kuzamura impano z’abahanzi bishakira amafaranga ya YouTube.

Amarushanwa agamije kuzamura impano z’abahanzi, abakinnyi ba filime, abakora urwenya, ababyinnyi n’abandi yari asanzwe akorwa bahurizwa hamwe hakabaho akanama nkemurampaka gatanga amanota ku wahize abandi bitewe n’uko bakigaragarije. Iyo byasabaga no gutoresha muri rubanda, hashyirwagaho urubuga umuntu ajyaho agatanga ijwi rye ku wo ashyigikiye.

Salkon yabwiye IGIHE ko amabwiriza ya Coronavirus bamwe bayafashe nk’ihahiro batangira gutegura amarushanwa bakoresheje sheni zabo za YouTube, kwigaragaza kw’abarushanwa akaba ariho bikorerwa ariko bikarangira abahatanye ntacyo babyungukiyemo.

Ati “Twasabwaga gusangiza (share) link y’ayo mashusho cyangwa amajwi. Uwarebwe na benshi kandi mu gihe kirekire (views and watch hours) ni we witwa ko yatsinze.”

“Urebye neza ubona ko ari ibintu bitanyuze mu mucyo! Hari ushobora kurebwa na benshi kuko yasabye abantu runaka bafite uburyo babona internet buboroheye kandi benshi; ngo barebe amashusho ye, bayavugeho banayasangize (views, comment na share). Ubwo ngo ahise agutsinda hatanarebwe nibura ngo imyandikire ye iteye ite cyangwa yitwara ate iyo aririmba.”

Uyu muraperi usanzwe yandika n’indirimbo kuva mu 2014 akiri mu yisumbuye ubwo yigaga indimi n’ubuvanganzo; yasabye ko ababishinzwe babyitaho nibura umuntu akajya ategura irushanwa hari icyemezo yahawe kandi yerekanye ko uburyo rizakorwamo buboneye.

Ati “Abenshi bari gutegura amarushanwa bakoresheje You Tube basaba umuhanzi kubwira abantu ngo bakore subscribe kuri iyo sheni, share nyinshi, comment na like ku mashusho ye. Urumva ko bisa n’ubucuruzi barimo! Mu banyempano 100 bitabira irushanwa urumva views na subscribe basigira iyo sheni, ariko bikarangira hatoranyijwe umwe kandi na we wajya kugenzura nyuma ugasanga ibyo yasezeranyijwe ntabihawe byose.”

Salkon yitabiriye irushanwa rya Badrama Talent Detection ryateguriwe kuri YouTube na The Mane muri Gashyantare 2020, aza muri 15 b’imbere muri 68 barihatanyemo. Nyuma y’aho yitabiriye iryiswe Inkoni1 Hiphop/Trap Challenge ryateguriwe kuri Instagram na Producer Laser Beat ukorera muri The Beam Beat Record aba uwa mbere.

Muri Kanama 2020 yitabiriye iryiswe Summer Voice Battle ryateguriwe kuri You Tube na Press TV Rwanda ifatanyije na Coffee Sound Music, akurirwamo kuri demi-finale kubera views nkeya. Muri aya marushanwa yose avuga ko abatsinze nta kintu na kimwe bashyuye, uretse kwihera abayateguye ‘views’ gusa.

Asaba abahanzi bakizamuka kumenya agaciro kabo bakareka abantu babatera umwanya ahubwo bagakora cyane kuko ari byo bizatuma bamenyekana. Abasaba kudacika intege bagakoresha imbaraga zabo zose kuko bizabafasha kugera kure mu muziki.

Kugeza ubu Salkon afite indirimbo eshatu zirimo “Ubumuntu” yatangiriyeho ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa; “Ndaje” na “Trap mu cyaro” zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho y’inyandiko.

Reba Video Salkon yajyanye mu irushanwa ryiswe Inkoni1 Hiphop/Trap Challenge

Reba indirimbo “Trap mu Cyaro” Salkon aheruka gushyira hanze

Salkon yitabiriye irushnwa ryiswe Summer Voice Battle ryateguriwe kuri You Tube na Press TV Rwanda ifatanyije na Coffee Sound Music, akurirwamo kuri demi-finale kubera views nkeya
Salkon ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Badrama Talent Detection ryateguwe na The Mane muri Gashyantare 2020
Salkon akora Hiphop,Trap na Drill music iri mu zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .