00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Octopizzo uri i Kigali yashimye uko yakiriwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunya-kenya, Henry Ohanga wamenyekanye nka ’Octopizzo’ umaze iminsi mu Rwanda yishimiye uko yakiriwe ndetse yemeza ko azakomeza kurusura no mu minsi iri imbere.

Octopizzo ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Kenya no muri Afurika y’Uburasirazuba. Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo iyitwa "Noma ni", "Something for you" na "Ringa".

Uyu musore w’imyaka 26 yageze i Kigali yitabiriye Irushanwa rya Basketball Africa League ryasojwe ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, ryegukanywe na Zamarek yo mu Misiri itsinze US Monastir yo muri Tunisia.

Abinyujije kuri Twitter yavuze ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda. Ati "Birashimishije kuba ndi hano ku bw’uyu muhango w’imbonekarimwe, icyo nabonye ni uko u Rwanda rufite isuku, navuga ko kuva twaza twakiriwe neza, nakunze uburyo ibintu byose bikorwa ku murongo."

Uyu musore yavuze ko afite gahunda yo gusura ibice bitandukanye by’igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu gihe iyi mikino yabaga, u Rwanda rwagenderewe n’ibyamamare bitandukanye birimo Mr Eazi, Mohombi, Sho Madjozi ndetse na Fireboy DML.

Umuraperi Octopizzo uri i Kigali yashimye uko yakiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .