Umuraperi Mac Miller yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Malcolm James McCormick, umuraperi w’Umunyamerika wamenyekanye nka Mac Miller, kuri uyu wa Gatanu yasanzwe iwe mu rugo muri Leta ya California yitabye Imana.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC bivuga ko Miller w’imyaka 26 ashobora kuba yahitanywe no kunywa ibiyobyabwenge byinshi, dore ko ari kenshi yakunze kuvuga ko kubihagarika bitamworoheye.

Amakuru yatanzwe na polisi y’umujyi wa Los Angeles avuga ko bateganya gusuzuma umurambo, ngo bamenye impamvu nyayo yahitanye uyu muraperi watangiye kubaka izina mu 2011.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Miller yatandukanye n’umuririmbyi Ariana Grande wari umukunzi we, amushinja kuba yarabonaga urukundo rwabo rumwangiza aho gutuma atera imbere.

Mu kwezi gushize uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo; Weekend, The way, Cinderella n’izindi yajyanywe mu nkiko nyuma y’uko muri Gicurasi atawe muri yombi ashinjwa kugonga akiruka no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibyamamare birimo Snoop Dogg, Wiz Khalifa, Shawn Mendes byamwunamiye, ndetse bigaragaza ko asize icyuho mu muziki wa Amerika.

Umuraperi Chance the Rapper abinyujije kuri Twitter yagize ati “Uretse kuba yaramfashije gutangiza umuziki wanjye, yari umwe mu basore beza namenye. Umugabo w’igitangaza, naramukunze by’ukuri. Mfite agahinda kenshi, Imana imuhe umugisha.”

Charlie Puth nawe yanditse avuga ko adashobora kwihanganira gukomeza kubura inshuti muri ubu buryo, ariko kandi ashimira Miller wamwandikiye indirimbo akiri umunyeshuri kandi anejejwe no kuba baramenyanye.

Uretse kuba yari umuraperi, Miller wavukiye Pittsburg muri leta ya Pennsylvania yanatunganyaga indirimbo aho yakoreshaga amazina ya Larry Fisherman.

Yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe atangaje ko mu kwezi gutaha azatangira gukora ibitaramo bigamije kumenyekanisha album yise ‘Swimming’ yariho indirimbo ziganjemo izivuga uburyo yabaswe no gukoresha ibiyobyebwenge.

Umuraperi Mac Miller yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana ku myaka 26

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza