Umuraperi M-Izzo agiye gukora ubukwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Mbituyimana Eric wiyise M-Izzo nk’izina ry’ubuhanzi, ari kwitegura gukora ubukwe muri Nzeri uyu mwaka n’umukobwa witwa Clarisse.

M-Izzo yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe kuri uyu wa Gatandatu abwira inshuti ze kwandika itariki ya 14 Nzeri 2019 kuko aribwo azakora ubukwe akemeranya kubana akaramata n’umukunzi we.

M-Izzo ni umwe mu bahanzi bahoze babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Riderman yitwa Ibisumizi.

Yanakoranye bya hafi n’uyu muraperi baba inshuti z’akadasohoka ariko nyuma baza kwangana urunuka ku buryo uyu munsi nta n’umwe uvugisha undi.

M-Izzo yatandukanye na Riderman mu 2014. Yiyemeje gutandukana na we amaze gutunganya album ye ya mbere yise ‘Ni Njye’ yakoze mu mpera za 2013 abifashijwemo ijana ku ijana na Riderman wayoboraga ‘Ibisumizi’.

M-Izzo yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Kamugi’, ‘Nayataye’, ‘Inkweto’, ‘Amakuru’ n’izindi nyinshi.

M Izzo azakora ubukwe muri Nzeri uyu mwaka
Uyu mugabo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziri mu njyana ya Hip Hop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza