00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Fetty Wap yafunzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Willie Junior Maxwell II wamenyekanye nka Fetty Wap yafunzwe n’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, FBI, akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

TMZ yatangaje ko yabonye impapuro zigaragaza ko uyu muraperi na bagenzi be bakurikiranyweho kuba bakwirakwije ibilo 100 birenga bya cocaine, heroin, fentanyl n’ibindi biyobyabwenge mu Mujyi wa Long Island na Leta ya New Jersey.

Bacuruzaga ibi biyobyabwenge bifashishije imbunda zarindaga imodoka yabitwaraga.

Impapuro zigaragaza ko mu iperereza babonye miliyoni $1,5 z’amafaranga afatika (cash), ibilo 16 bya cocaïne, ibiro bibiri bya Heroin, ibinini bya fentanyl ndetse n’imbunda zifashishwaga z’ubwoko butandukanye.

Mu gihe umuraperi Fetty yahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge yafungwa ubuzima bwe bwose.

Navarro Gray wunganira Fetty mu mategeko yavuze ko bari gusenga cyane ngo barebe ko uyu muraperi yafungurwa. Avuga ko ashobora gufungurwa vuba kuko bari gukora ibishoboka byose ngo ave mu gihome.

Fetty Wap yafashwe mu gihe yari ari mu iserukiramuco rya Rolling Loud atarajya no ku rubyiniro. Yafatiwe ahitwa Citi Field muri New York ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Fetty Wap yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Trap Queen’.

Fetty Wap yatawe muri yombi azira ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .