TMZ yatangaje ko yamenye amakuru ko uyu muraperi yajyanywe mu bitaro ku wa Gatanu mu gicuku , ndetse agashyirwa mu byuma bimwongerera umwuka kuko ubuzima bwe bwari bwifashe nabi.
Umwe mu bagize umuryango w’uyu muraperi yabwiye iki kinyamakuru kiri mu bikomeye muri Amerika ko kubura umwuka byagize ingaruka ku bijyanye n’ubuzima bw’ubwonko bwe ndetse akaba yagize ikibazo cy’umutima.
Kugeza ubu DMX ari mu bitaro biri mu Mujyi wa White Plains i New York. Uyu muhanzi usanzwe ari n’umukinnyi wa filime yafashwe ku wa Gatanu ahagana saa tanu z’ijoro.
Murray Richman usanzwe ari umunyamategeko w’uyu muraperi, yavuze ko bataramenya neza niba uburwayi bw’umutima bwamufashe yabutewe n’ibiyobyabwenge.
Ati “Yafashwe n’umutima. Ararwaye. Ndababaye cyane. Mufata nk’umuhungu wanjye.”
DMX w’imyaka 50 yagiye agira ibibazo bitandukanye abitewe no kunywa ibiyobywenge birengeje urugero. Yagiye ajyanywa mu bigo bifasha abantu babaye imbata y’ibiyobyabwenge ndetse no mu 2019 yaherukaga mu kigo nk’iki.
DMX yemereye Dr. Phil mu 2013 ko ubuzima bwe bwamaze kurushwa imbaraga n’ibiyobyabwenge kuko ngo yatangiye kunywa cocaine afite imyaka 14. Uyu muraperi amaze gutabwa muri yombi ndetse agafungwa inshuro nyinshi.
Akenshi atabwa muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, urugomo n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!