Umuraperi Darassa agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Kanama 2017 saa 10:29
Yasuwe :
1 0

Umuraperi Darassa uri mu bagezweho muri Tanzania agiye kuririmbira bwa mbere i Kigali, aho yatumiwe mu gitaramo kizahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko ku wa Gatanu, tariki 11 Kanama 2017.

Shariff Thabeet [Darassa] umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Tanzania no muri Afurika y’i Burasizuba, azwi cyane mu ndirimbo "Muziki" yahuriyemo na Ben Pol; iyitwa "Too Much"; "Hasara Roho"; "Utanipenda", yakoranye na Rich Mavoko; "Heya Haye", ahuriyemo na Mr. Blue n’izindi.

Uyu muraperi yatumiwe i Kigali na Sick City Entertainment ifite itsinda ry’ababyinnyi rizwi mu Rwanda ariko ikaba ikora n’ibindi bikorwa bitandukanye. Umuyobozi w’iri tsinda, Intwali Christian yabwiye IGIHE ko Darassa azagera i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane akaririmba ku munsi ukurikiyeho.

Yagize ati "Darassa ni umuhanzi umaze iminsi ameze neza, haba muri Tanzania ndetse no muri Afurika y’i Burasizuba muri rusange, akaba ari iyo mpamvu ari we twatekerejeho kuba twazana ngo asusurutse Abanyarwanda. Ni ku nshuro ya mbere agiye kuririmbira i Kigali, kandi agiye kubikora mu gihe hari abantu benshi, abari mu biruhuko biga inaha n’abo hanze, ku buryo twumva iki gitaramo kizitabirwa n’urubyiruko ku bwinshi."

Intwali yavuze ko nta wundi muhanzi w’Umunyarwanda uzaririmba, ahubwo abazitabira bazasusurutswa n’aba DJs bakomeye barimo Miller, Toxxyk, Marnaud n’uwitwa Lou uzigaragaza bwa mbere. Iki gitaramo kizanagaragarizwamo imbyino za Jabba Junior n’itsinda ribyina gakondo ryitwa Abenegihanga.

Yongeyeho ko Sick City Entertainment yateguye iki gikorwa isanzwe ikora ibitaramo by’urubyiruko ariko bifite icyo bigamije kwigisha, akaba ari muri urwo rwego n’icya Darassa kizabanzirizwa n’ikindi cyiciro kizamara iminota, abitabiriye bakaganirizwa n’abantu batandukanye bafite icyo bigejejeho mu kwihangira imirimo hagamijwe kungurana ubumenyi.

Yagize ati "Ntabwo bizaba ari igitaramo gusa, kuko mbere y’uko gitangira tuzagira ibiganiro bizamara umwanya muto, hagarukwe ku bintu bimwe na bimwe birimo uko urubyiruko rubona ibintu mu Rwanda, uko ingaruka nziza ndetse n’imbi zo gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi."

Darassa azagera i Kigali ku wa Kane aririmbe ku wa Gatanu

Iki gitaramo Darassa agiye kuririmbamo i Kigali gitegerejwe ku wa Gatanu, kizabera mu ihema rya Kigali Conference & Exhibition Village, KCEV [hahoze hitwa Camp Kigali], cyatewe inkunga n’ibigo bitandukanye birimo Imbuto Foundation isanzwe ikora n’ibikorwa byo guhugura urubyiruko, Banki ya Kigali, SP na Positive Production.

Dj Miller na Marnaud basusurukije igitaramo cya Mr. Eazi i Kigali batumiwe no mu cya Darassa

Muziki, indirimbo uyu muhanzi yafatanyije na Ben Pol


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza