Umupfumu Rutangarwamaboko yakoze ubukwe bw’umwihariko n’udushya tudasanzwe (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 08:51
Yasuwe :
1 0

Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yarongoye umukobwa bamaze igihe kinini bakundana witwa Umuziranenge Sana Cynthia, bakoze ubukwe bwihariye bwaranze n’ibirori byuje udushya tutamenyerewe mu bukwe bw’iki gihe.

Rutangarwamaboko na Umuziranenge barushinze kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017, ubukwe bwabo bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi ari naho uyu mupfumu avuka.

Ubukwe bwa Rutangarwamaboko[usanzwe ari umupfumu uzwi akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza] bwaranzwe n’udushya tudasanzwe uhereye ku myambarire y’abageni, uko ibirori byagenze no ku mafunguro ndetse n’ibyo kunywa biyakirije.

Umugeni bamushyize ku bitugu bamuheka mu ngobyi bamujyana kwa Rutangarwamaboko nk’uko byagendaga hambere umuco nyarwanda ugifite umwimerere utavanzwemo iby’ikizungu nk’uko bigenda mu bukwe bw’iki gihe.

Imyambarire yabo nayo yari ishamaje kuko bari bambaye imyenda isoze mu mpu n’amasaro mu ijosi no ku maboko. Umuziranenge Sana Cynthia yari yambaye umushywa nk’abageni ba kera ndetse yari yatunganyije imisatsi ye mu buryo bushushe nk’uko bogoshaga amasunzu umukobwa ugiye kurongorwa.

Ibyo bafunguye mu birori byo kwakira abashyitsi byari umwihariko, bariye amateke, ibihaza, imyumbati n’ibishyimbo byaruriwe ku nkoko[soma inkooko]. Ibyo kunywa nabyo byari byiganjemo ibyenzwe mu buryo bwa gakondo nk’ikigage, urwagwa n’umusururu udasembuye ku batanywa ibisindisha.

Abageni bakoze agashya bakata umutsima wa rukacarara[umutsima w’amasaka] mu gihe abategura ubukwe mu buryo bw’igisirimu muri iyi minsi ya vision bo bifashisha umutsima wa kizungu[gateau] barangiza bakawutaka mu mabara anyuranye mu buryo bwo kuryoshya ibirori.

Abageni bagiye kwifotoreza mu Rukari i Nyanza mu gihe abandi bageni muri iki gihe bashaka ubusitani bwahinzwemo indabyo z’insirimu kandi buri wese akoresha imbaraga zose mu gushaka uburyo yakora umwihariko urenze uw’abandi mu kwifotoreza mu busitani bwihariye.

Mu kwiyakira bariye rukacarara n'andi mafunguro gakondo arimo ibihaza n'imyumbati

Rutangarwamaboko na Umuziranenge bakoze ubukwe gakondo nyuma y’uko kuwa 16 Nyakanga 2017 bakorewe umuhango wo gusaba no gukwa, uyu wabaye aba bombi badahari nk’uko byagendaga mu myaka yo hambere y’umwaduko w’abazungu.

Rutangarwamaboko yasobanuye ko impamvu we n’umukunzi we bahisemo kubikora batya ngo ni uko’ uretse iby’ubu ntazi aho byavuye, gusaba no gukwa ni iby’imiryango, ni umuryango w’umusore usaba umugeni mu muryango w’umukobwa […] Ubundi mu muco ntabwo gusaba no gukwa ari iby’abageni, si umusore usaba umukobwa ahubwo ni imiryango isaba ikanashyingiranwa hagati yayo."

Imiryango yombi, uwa Rutangarwamaboko n’uwa Umuziranenge imaze kwemeranya ko abana babo bazashyingiranwa, kuwa 21 Nyakanga 2017 bagiye mu biro by’Umurenge wa Remera basezerana mu buryo bw’amategeko. Ibi ni itandukaniro kuko abandi babanza kujya gusezerana mu mategeko hanyuma babisoza bakazakora umugenzo wo gusaba no gukwa kandi isezerano ryaramaze kuba.

Umugeni wa Rutangarwamaboko bamuhetse mu ngobyi nk'uko byagendaga hambere
Umuziranenge Sana Cynthia yambitswe umwishywa nk'uko byagendaga hambere
Bagiye i Nyanza mu Rukari bahafatira amafoto

Rutangarwamaboko ubwo yasezeranaga imbere y’amategeko


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza