Umunyarwenya King Majuto yashyinguwe n’abantu uruvunganzoka (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2018 saa 05:09
Yasuwe :
1 1

Umurambo w’umunyarwenya wakunzwe cyane muri Tanzania, King Majuto wasezeweho bwa nyuma i Dar es Salaam ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018.

King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 ahagana saa munani z’ijoro, yazize kanseri yamufashe mu bugabo.

Yashyinguwe iwabo mu cyaro cyo mu Ntara ya Tanga, bamushyinguye mu mva yacukuwe mu gashyamba kari hafi y’inzu yubatse muri aka gace nk’uko yari yarabyifuje mbere y’uko ashiramo umwuka.

Majuto ubusanzwe witwa Amri Athuman, yashyinguwe n’abantu babarirwa mu bihumbi; amarira yari menshi mu rugendo rwo kumuherekeza. Ku mihanda aho bacishije umurambo bajya kumushyingura kuva ahitwa Donga kugera aho yashyinguwe mu bilometero 15, hari isinzi y’abantu biganjemo abamuzi nk’umuvandimwe wabo muri aka gace.

Uyu muhanzi yavukiye ahitwa Tanga mu 1948, amashuri abanza yayigiye mu ishuri rya Msambwini muri Tanga iwabo hanyuma ibyo gukina abyinjiramo afite imyaka icyenda mu 1958.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza