Umunyarwenya Idris Sultan ari mu mazi abira kubera ifoto ya Perezida Magufuli yahinduye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Idris Sultan uri mu banyarwenya bakomeye muri Tanzania watwaye irushanwa rya Big Brother mu 2014, ari mu mazi abira kubera ifoto yahinduye [akoresheje photoshop] yifuriza Perezida John Pombe Magufuli isabukuru nziza.

Idris Sultan yakoresheje amafoto abiri arimo igaragaza Perezida Magufuli mu ishati y’umweru ndetse yambaye amaburuteri; iyi ikaba ari iye [uyu munyarwenya] yafashe agakuraho umutwe we yarangiza agashyiraho uwa Perezida mu gihe iyindi ikurikira uyu munyarwenya aba yicaye yifashe ku itama yambaye ikositimu. Akaba ariyo yafashe agashyiraho umutwe we akuyeho uwa Perezida Magufuli.

Gusa akimara gukora ibyo ntabwo abantu benshi babyakiriye neza, ndetse uyu musore yagiriwe inama n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es Salaam Paul Makonda ko yajya kwirega kuri Sitasiyo ya Polisi imwegereye bikiri mu maguru mashya.

Uyu muyobozi w’Umujyi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko uyu munyarwenya yarengereye n’ubwo asanzwe akora ibijyanye no gusetsa atari uku yari kwitwara.

Yakomeje avuga ko uyu musore akwiriye kwitonda n’ubwo aba ari gushaka icyashimisha abamukurikira.

Ati “Ndabona utazi aho ugomba kugarukira. Ijyane kuri sitasiyo ya Polisi ikwegereye.”

Idris nyuma y’ubu butumwa ntiyigeze agaragaza ko agiye gukurikiza inama yagiriwe na Makonda cyangwa ngo yicuze avuga ko yaba ari amakosa yakoze.

Perezida Magufuli yizihije isabukuru y’imyaka 60 ku wa 29 Ukwakira 2019.

Ubutumwa bwa Idris Sultan bwavugishije benshi muri Tanzania

Ifoto ya Perezida Magufuli yahinduwe na Idris Sultan yateje impaka muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza