Iyi album ya mbere ya Chipmunk Lucifer iriho indirimbo zirimo ‘Intro’, ‘Why not’, ‘The Climb’ yakoranye na Chris Eazy, ‘Stay’ yakoranye na LeNerd Oli, ‘I was wrong’ yasubiyemo, ‘Snapped’ yakoranye na Gueva na ‘I Kissed a demon’.
Yakozweho n’abatunganya indirimbo batanu barimo Kina Beat, AoBeats, S3Ph, Bonia a La Prod na Tony Pulse Beats.
Yabwiye IGIHE ko iyi album ariyo ntangiriro y’umuziki we, ati “Navuga ko nasanishije “The Climb” cyangwa se “Kurira” nk’urugendo rwa muzika yanjye mu buryo bwo kuzamuka kugira ngo ngere ku rwego rwiza”.
Yakomeje agira ati “Buri ndirimbo ifite umwihariko wayo kuko hakubiyemo icyo wenda nakwita amarangamutima menshi, kuko ahanini imyandikire yanjye ireba ku bibazo abantu bahura nabyo mu buzima busanzwe, gusa hakaba harimo n’izivuga ku rukundo.”
Lucifer yinjiye mu muziki muri Nyakanga 2020, icyo gihe uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘I was wrong’ iri mu njyana ya Pop. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kina Beat, amashusho ayoborwa na Ell Kojo, bose bakorera muri Coffee Sound Music.
Ni indirimbo irimo ubutumwa bwerekeye abantu bagiye bababazwa mu rukundo. Lucifer yagize ati “Hari abantu benshi babajwe mu rukundo bihura n’ibyo njye naririmbye, rero ni ukubereka ko batari bonyine, ko ibyo bintu njye nabashije kubiririmba.”
Yavuze ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto. Ngo mu muryango we wa hafi ni we uririmba gusa, ariko mu miryango ya kure bifitemo iyi mpano, banaririmba mu makorali.
Yabajijwe impamvu yahisemo kwiyita Lucifer, izina rya Satani, yemeza ko akunda ibigwi bye, akabifata nk’ibintu bitabayeho ahubwo ari nk’inkuru za Bakame.
Ati “Nahisemo kwiyita Lucifer kubera ko nkunda ibigwi bamwitirira muri Bibiliya. Ntabwo mu by’ukuri ngendera ku kuvuga ko nabikurikiza kuko ntemera ko izo nkuru bamuvugaho zanabayeho, nzifata nk’inkuru mpimbano. Ni byinshi bamushinja bituma mukunda. Reba ikiremwa gishinjwa ibyaha ikiremwamuntu cyakoze byose. Urumva kiba kitarenze?”
Chipmunk ryo ryaturutse ku kuba yarakundaga udusimba twitwa gutyo, tubarizwa cyane cyane muri Aziya tujya kumera nk’imbeba.
Mu muziki we akunda ibihangano bya Sia, avuga ko ari umwe mu bahanzi baririmba ibintu byihariye kandi mu mashusho ye akagaragaza ibyumvwa n’abahanga gusa.
Ushaka kureba izi ndirimbo zigize album ya mbere y’uyu mukobwa ku mbuga zitandukanye nka YouTube wakanda hano





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!