Umunyana Shanitah yiyerekanye afite icyansi muri Miss Supranational

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ukuboza 2019 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba ryo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International mu 2019 riri kubera muri Pologne yiyerekanye afite icyansi mu cyiciro cyo kugaragaza imyambaro gakondo.

Ni mu gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo aho abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational banyuze imbere y’akanama nkemurampaka buri wese yiyerekana mu mwambaro gakondo w’igihugu akomokamo.

Umunyana Shanitah yagaragaye yambaye umukenyero ndetse afite icyansi muri iki cyiciro.

Dariane Urista uhagarariye Mexique ni we wegukanye umwanya wa mbere, Nicole Ponce wo muri Honduras amugwa mu ntege, Jesica Fitriana wo muri Indonesia aba uwa gatatu, Shaleyka Velez wo muri Puerto Rico afata umwanya wa kane naho Yia-Loren Gomez Trinidad Et Tobago aba uwa gatanu

Umunyana Shanitah irushanwa ritangira yashyizwe mu bakobwa bahabwa amahirwe yo kuryegukana ndetse aherutse no kuza muri 16 mu cyiciro cya Miss Supranational Influencer.

Uyu mukobwa yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu masaha ya mbiri ashyira saa tatu zo kuwa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2019.

Mu magambo make yabwiye itangazamakuru ko afite icyizere cyo kwitwara neza mo guserukira igihugu uko bikwiye.

Ibirori bya nyuma bya Miss Supranational iri kuba ku nshuro ya 11, biteganyijwe kubera mu Mujyi wa Silésia ku wa 6 Ukuboza 2019.

Miss Supranational yitabirwa n’abakobwa baturuka mu bihugu bigera kuri 80, irebwa mu bihugu 180 ku Isi aho nibura abagera kuri miliyoni 600 barihanga amaso utabariyemo abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Umunyana Shanitah yiyerekanye yambaye bya Kinyarwanda afite n'icyansi muri Miss Supranational 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza