Umunyana Shanitah mu babonye itike muri Miss Supranational Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2019 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 akanitabira Miss University Africa mu 2018, ni umwe mu bakobwa babonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cya Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Ni mu ijonjora rya kabiri ryo gushakisha abakobwa bazitabira umwiherero wa Miss Supranational Rwanda mu 2019. Ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2019 muri Century Park i Nyarutarama.

Abakobwa cumi na babiri biyandikishije binyuze kuri internet nibo bitabiriye iri rushanwa.

Abo barimo abari baritabiriye andi marushanwa y’ubwiza nka Miss Rwanda mu mwaka ushize, urugero nka Igiraneza Ndekwe Paulette [wanabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda)] Uwase Aisha, Umufite Anipha, Umukundwa Clemence na Umulisa Divine 2019 wanitabiriye Miss Elegancy mu 2018.

Mu batarigeze bitabira andi marushanwa harimo Magambo Yvette, Umwali Bella na Ingabire Grace.

Bose banyuze imbere y’Akanama Nkempurampaka kari kagizwe na Dan Kwizera uyobora Uno Fashion Agency, Uwase Clementine wahagaririye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018 na Christella Mucyo uri mu bategura iki gikorwa.

Abakobwa biyerekanye mu ntambuko, banabazwa ibibazo by’ubumenyi rusange. Muri 12 hakomeje icyenda bitwaye neza kurusha abandi kandi bari bujuje ibisabwa byose.

Irindi jonjora riteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 11 Kanama hatoranywa abandi bakobwa bazahatana mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Abakobwa bazaba batsinze iri jonjora nibo bazatoranywamo abajya mu mwiherero w’iri rushanwa ndetse n’abagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Umwiherero uzamara iminsi itanu guhera ku wa 03 Nzeri. Ku wa 06 Nzeri hazabaho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne.

Mu bisabwa abashaka kwitabira ikiza ku isonga harimo kuba umukobwa afite hagati y’imyaka 18 na 28, atarashatse kandi nta n’umwana afite, areshya na 1, 70m, yemera amategeko n’amabwiriza y’irushanwa ndetse nta bishushanyo bigaragara ku mubiri we.

Buri wese yiyandikishaga, hakarebwa niba yujuje ibisabwa
Buri mukobwa yanyuraga imbere y'Akanama Nkemurampaka kakamubaza ibibazo bitandukanye, yasubiza neza akabona amanota amuhesha gukomeza mu cyiciro gikurikiraho
Akanama Nkempurampaka kari kagizwe Christella Mucyo, Uwase Clementine na Dan Kwizera
Igiraneza Ndekwe Paulette wabaye Nyampinga w'ishuri rya ETM mu 2016 yabashije gutambuka
Magambo Yvette ari mu bakobwa babonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cya Miss Supranational Rwanda mu 2019
Nyuma yo kubona itike yo gukomeza akanyamuneza kari kose kuri Ingabire Grace
Umufite Anipha nawe wahatanye muri Miss Rwanda ntarenge umutaru ari mu bakobwa babashije kubona itike yo gukomeza muri Miss Supranational
Umukundwa Clemence wahatanye muri Miss Rwanda ari mu bakobwa icyenda bakomeje muri Miss Suparanational
Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda ari mu bakobwa batunguranye muri iri rushanwa
Umulisa Divine wahatanye muri Miss Rwanda na Miss Elegancy ntahirwe yaje gushakishiriza muri Miss Supranational
Umutoniwase Mariam we ntabwo yabashije gukomeza
Umwali Bella ari mu bakobwa babashije gukomeza muri Miss Supranational

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza