Umunyamideli uri mu itsinda rya Diamond rishinjwa gukoresha ibiyobyabwenge yakatiwe igifungo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2018 saa 12:41
Yasuwe :

Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14
2

Umunyamideli ukomeye muri Tanzania Agnes Gerald[Masogange], yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo nyuma y’uko urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Masogange, ni umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, yavutse ku itariki ya 8 Nzeri 1989. Ni umwe mu bakobwa b’ikimero bakoresha imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018, Urukiko rwa Kisutu rwemeje ko Agnes Gerald[Masogange] yahamwe n’ibyaha bibiri byo gukoresha ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amashilingi ya Tanzania miliyoni imwe n’igice.

Yahamwe n’ibyaha bibiri birimo gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine[kizwi nka Mugo mu Rwanda], mu gihe icyaha cya kabiri ari icyo gukoresha ikindi kiyobyabwenge gikomeye cya 0xazepam.

Umucamanza w’Urukiko rwa Kisutu, Wilbard Mashauri yemeje ko urukiko rwabonye ibimenyetso simusiga bishinja Masogange ibi byaha bityo rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri.

Masogange ari mu gatsiko k’ibyamamare bimaze iminsi bikurikiranwaho gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge. Yari mu itsinda rimwe na Diamond, Vaness Mdee, Wema Sepetu n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania.

Mu mwaka washize Wema Sepetu na Vanessa Mdee bafunzwe mu bihe bitandukanye ariko baza kurekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze. Abari mu itsinda rimwe na Masogange bagiye bapimwa ibiyobyabwenge ndetse bazajya bitaba inkiko bitewe na dosiye ya buri wese.

Masogange aburanishijwe nyuma y’uko yapimwe mu bihe bitandukanye basuzuma niba koko akoresha ibiyobyabwenge. Ni umwe mu baketswe bwa mbere kuko yafashwe mu 2013 ubwo bamusanganaga ifu ifitanye isano n’ikiyobyebwenge gikoreshwa muri Afurika y’Epfo ariko arabihakana.

Yongeye gufatwa mu nkubiri yakozwe bigizwemo uruhare n’Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda mu mwaka wa 2017. Icyo gihe uyu muyobozi yahise avuga urutonde rurerure rw’abantu bacuruza ibiyobyabwenge muri Tanzania.

Mu bahanzi bahise batangira gukurikiranwa harimo ibyamamare nka Dogo Hamidu, Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Khalid Mohamed (TID), umunyamakuru uzwi cyane ukorera Clouds TV Babuu wa Kitaa, Halidali Kavila, Amani, Kashozi ,Miss Wema Sepetu wanafunzwe ariko aza kurekurwa n’Umucuruzi ukomeye Omry Sanga n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza