00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamideli Keza acuditse n’undi musore nyuma yo gutandukana n’uwamwambitse impeta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Keza acuditse n’umusore basigaye bakundana witwa Laurien Izere ubusanzwe wiyita The Trainer ukora akazi ko gukoresha imyitozo ngororamubiri abantu batandukanye barimo n’ibyamamare.

Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi basigaye basangiza ababakurikira amashusho bishimanye bigatinda.

Hari nk’aho uyu musore yanditse aherekeza Keza agiye hanze y’igihugu bari ku kibuga agaragaza ko yatangiye kumukumbura. Yanditse ati “Ntabwo ndi kwizera ko biri kuba. Urugendo ruhire.”

Keza nawe yahise yirukira ahatangirwa ibitekerezo yandika amagambo agaragaza ko azakumbura uyu musore basigaye bakundana. Ati “Isi iba imeze nk’aho ntakiyiriho iyo udahari, ndetse ntegereje umunsi umwe tuzaba turi kumwe, imipaka iri hagati yacu yavuyeho.”

Umwe mu nshuti za Keza yabwiye IGIHE ko bamaze igihe gito batangiye gukundana ariko ubu aribwo urukundo rwabo bahisemo kujya barusakaza ku mbuga nkoranyamba.

Ati “Bamaranye igihe kitari kinini cyane bakundana ariko bahisemo gutangira gusakaza urukundo rwabo mu minsi ishize.”

Laurien Izere [The Trainer] mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE yavuze ko iby’urukundo rwabo bombi nta kintu ubu yabivugaho.

Keza w’imyaka 24 y’amavuko ubusanzwe yitwa Niyigena Solange yigeze kuvugisha benshi ubwo yikingaga ibendera ry’igihugu bigakurura impaka mu 2017.

Asanzwe akora akazi ko kumurika imideli ndetse yabitangiye mu 2013, ni umwe mu banyamideli icumi baserukiye u Rwanda i Lagos mu iserukiramuco ry’imideli rya GTBank Fashion Weekend.

Uretse kumurika imideli, ni n’umwe mu bakobwa bakomeye bakunze kwifashishwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu Rwanda, kuko yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz, Good Life na ‘Mama’ ya Urban Boyz , Go mama ya Active n’izindi.

Mu 2019 yari yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Richard bari bamaze imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo, ariko nyuma baza gutandukana ku mpamvu z’uko hari ibyo batahuje.

Izina rya Keza ryamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2017, ubwo yifotozaga yiteye umwenda ufite amabara asa neza n’ay’ibendera ry’igihugu ukanabamo izuba ryuzuza neza ibirango birigize.

Icyo gihe mu bavuze kuri Keza hari higanjemo abanenze ‘uburyo yubahutse ibendera ry’igihugu akaryikinga yambaye ubusa’ abandi bavuga ko ntacyo bitwaye kuko ibendera ry’igihugu ritameze neza ijana ku ijana n’umwenda yari yikinze.

Aba bombi bamaze igihe gito batangiye gukundana
Bamaze igihe batangiye gukundana ariko bagaragaza ko umwe atabaho undi adahari
Keza n'uyu musore basigaye bakundana bahora babwirana utugambo tw'urukundo
The Trainer na Keza bari mu munyenga w'urukundo
Umunyamideli Keza yigeze kuvugwa cyane kubera kwifotoza yambaye muri ubu buryo
Mu 2019 Keza yambitswe impeta y'urukundo n'umugabo batarambanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .