Umunyamideli Kate Bashabe yamaganwe na CNLG (Yavuguruwe)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2018 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG] yamaganye umunyamideli witwa Bashabe Catherine[wiyita Kate] umaze iminsi akora ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

Bashabe Catherine amaze hafi ibyumweru bibiri atangije ubukangurambaga yise Kabash Cares bugamije gukusanya amafaranga avuga ko azifashisha mu bikorwa azakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Uyu mukobwa uzwi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yamamazaga igikorwa cye akavuga ko agifatanyije na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG]. Yakanguriraga abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange kugura imipira acuruza mu iduka rye bityo amafaranga azavamo yose akayakoresha afasha abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside yasohoye itangazo ryamagana Kate Bashabe ndetse ishimangira ko nta masezerano cyangwa imikorere yihariye yagiranye n’uyu mukobwa.

Iri tangazo riragira riti “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na Kabash Cares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubucuruzi.”

CNLG yashimangiye ko abafite umutima wo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twibuka ku nshuro ya 24, bakwiye gukomeza umurego mu kongera guha icyizere abavandimwe basizwe iheruheru n’icuraburindi ryo muri Mata 1994.

Icyo Bashabe Kate abivugaho...

Bashabe Catherine mu gukora ubukangurambaga bwe, yavugaga ko kugira ngo abone amafaranga yo gufasha bisaba ko abanyarwanda bagura imipira mu iduka rye bityo akabasha gusana inzu z’abarokotse ndetse akabaha igishoro cy’ubucuruzi.

Kate Bashabe yasobanuye ko mbere yo gutangira ubukangurambaga yabanje kugana Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside[CNLG] abonana n’umwe mu bakozi bayo ushinzwe kugena abarokotse batishoboye.

Uyu mukobwa ngo yahise amenyesha uwo muyobozi[atavuga izina] ibyerekeye igikorwa cye cyo gufasha undi aragishima ndetse amubwira ko yatangira gushakisha ubushobozi akazatanga inkunga ye.

Yagize ati “Kuri njyewe numvaga uwo muntu ahagije kuko ari umukozi wa CNLG gusa maze kubona biriya banditse naketse ko uwo muntu atagejeje amakuru ahantu agomba kugera […] Ikintu navuze ni uko CNLG yadufashije kubona abantu tuzafasha, nta hantu nigeze mvuga ko dufitanye ubufatanye na CNLG.”

Kate Bashabe yahise ahagarika igikorwa yarimo ategura cyo kuzafasha abatishoboye barokotse Jenoside ‘kugeza igihe azabonanira n’Umuyobozi Mukuru wa CNLG’.

Yagize ati “Njyewe nabaye mbihagaritse, maze kubona ariya magambo banditse. Nabaye mbihagaritse rwose, ndashaka kubanza kumenya niba hari ibindi byangombwa dusabwa kugira ngo dukomeze.”

“Ndisegura ku bantu, icyo nari ngamije gukora ni ugufasha. N’iriya mipira ikompanyi yanjye yarayiguze turavuga tuti reka tuyigurishe mu buryo bwo gufasha […] Ubusanzwe nyigurisha amafaranga arenze ayo nacaga abantu mu bukangurambaga.”

Uyu mukobwa yavugaga ko afitanye imikoranire na CNLG
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga
Uyu mukobwa yamaganwe na CNLG nyuma y'uko yavugaga ko bafatanyije ubukangurambaga bukusanya amafaranga yo gufasha abarokotse
Bashabe mu iduka rye rya Kabash Fashion House
Iyi mipira niyo arimo gushishikariza abantu kugura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza