00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandrine Isheja yibarutse ubuheta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wa Kiss FM, Isheja Sandrine yibarutse umwana w’umuhungu akaba ubuheta mu muryango we; ni ibyishimo by’inyongera kuri uyu munyamakuru n’umugabo we Kagame Peter nyuma y’imyaka ine bibarutse imfura yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Sandrine Isheja yibarutse ubuheta mu muryango we.

IGIHE yahawe amakuru ko umubyeyi n’umuhungu we bameze neza.

Isheja na Kagame bambikanye impeta y’urukundo ku wa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana imbere y’amategeko ku wa 15 Nyakanga 2016.

Sandrine Isheja wari umaze iminsi ahawe ikiruhuko kuri Kiss FM yari yamaze guhabwa umusimbura mu nshingano zafashwe na Annick Uwingabiye uri gukorana by’agateganyo na Nkusi Arthur mu kiganiro ‘Kiss Breakfast’.

Mu 2016 nibwo Sandrine Isheja yasezeranye na Kagame Peter
Uyu muryango wibarutse ubuheta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .