00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandrine Isheja yahawe akazi mu Nama y’Igihugu y’Abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kamena 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza, bahawe akazi gakomeye mu nama y’Igihugu y’abahanzi.

Amezi abaye atatu Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza bari mu kazi ko gufasha mu bikorwa bya buri munsi Inama y’Igihugu y’abahanzi.

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM, kugeza ubu yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa (Executive Director) w’inama y’igihugu y’abahanzi.

Jean Michel Habineza umuhungu wa Amb. Habineza Joseph yagizwe Umuyobozi Ushinzwe imishinga mu nama y’Igihugu y’abahanzi.

Ni akazi bahawe nyuma y’uko Inama y’Igihugu y’abahanzi isabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubafasha kubona abakozi bahoraho babafasha mu mirimo yo guteza imbere abahanzi.

Munezero Ferdinand, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi yabwiye IGIHE ko aba bakozi bashya uru rwego rwungutse babitezeho kubafasha mu guhuza ibikorwa by’abahanzi no gushakira hamwe uko uru rwego rwatera imbere.

Ati “Murabizi ko urwego rwacu rwari rutarakomera ku buryo wavuga ko yaba njye n’abo dufatanya kuruyobora twajya turukorera akazi iminsi yose, wasangaga bitugora kuko tuba dusabwa gukora indi mirimo kugira ngo imiryango yacu ibeho neza. Twasabye Minisiteri ko yadufasha kubona abakozi badufasha kandi turabashimira ko batwumvise.”

Aba bombi bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’abahanzi hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere Inama y’igihugu y’abahanzi.

Kugeza ubu aba bakozi bafite ibiro nyubako ikoreramo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco aho n’ubundi Inama y’Igihugu y’Abahanzi yahawe gukorera.

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss FM yagizwe Umuyobozi mu nama y'Igihugu y'abahanzi
Habineza Jean Michel yagize umuyobozi ushinzwe imishinga mu nama y'Igihugu y'abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .