00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michèle Iradukunda yagizwe Umuyobozi wa Magic FM

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Michèle Iradukunda umaze kubaka izina mu bakunzi b’imyidagaduro, yagizwe Umuyobozi wa Magic FM Ishami rya Radiyo y’u Rwanda ryibanda cyane ku bijyanye n’imyidagaduro.

Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko Michèle Iradukunda amaze icyumweru ahawe inshingano zo kuyobora Magic FM, umwanya agiyeho asimbuye Uwera Jean Maurice wari umaze imyaka itatu ayobora iyi radiyo.

Uwera Jean Maurice wari umaranye imyaka itatu izi nshingano, ntabwo yigeze ava muri RBA, yagiye mu gice cy’amakuru.

Michèle Iradukunda amenyerewe cyane mu biganiro nka ‘Samedi détente’ gica kuri Radiyo y’u Rwanda, ‘Waramutse Rwanda’ na ‘Ishya’ biri mu bigezweho kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Iradukunda yamenyekanye cyane ubwo yari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, nubwo atabashije kuryegukana.

Mu 2010 yahataniye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss NUR) atahana iry’igisonga cya mbere.

Mu 2013 nibwo Iradukunda yinjiye mu itangazamakuru, ahereye kuri Radiyo Isango Star, ari naho yavuye yerekeza muri RBA.

Ikiganiro ’Ishya’ kiri mu bigezweho Iradukunda akora kuri televiziyo y’u Rwanda

Michèle Iradukunda yamenyekanye cyane mu kiganiro 'Samedi détente' kiri mu by'imyidagaduro bikunzwe mu Rwanda
Michèle Iradukunda (ubanza iburyo) ni umwe mu bagore bane bakora ikiganiro 'Ishya' kiri mu bigezweho kuri televiziyo y'u Rwanda
Usibye ikiganiro 'Ishya', Michèle Iradukunda azwi mu cyitwa 'Waramutse Rwanda' gitambuka nacyo kuri televiziyo y'u Rwanda
Michèle Iradukunda yagizwe Umuyobozi wa Magic Fm

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .