Ishimwe Edman umaze iminsi atangije iyi sosiyete yabwiye IGIHE ko ari umushinga yari amaranye igihe kinini ukaba itafari rye ku iterambere rya muzika Nyarwanda.
Ku ikubitiro Edman watangaje ko afite abahanzi babiri bakiri mu biganiro, yahise asinyisha Mugisha Liza, umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Canada, akaba n’umufasha we.
Edman yavuze ko yasinyishije umugore we kuko asanzwe ari umuhanzi mwiza. Ati "Mugisha Liza asanzwe ari umuhanzi mwiza, mu gihe rero naba nshaka gukora label nibaza ko ntari guca ku ruhande rw’uwo mfite ngo njye gushakira ahandi, mu Kinyarwanda bakunda kuvuga ko ijya kurisha ihera ku rugo.”
Mugisha Liza na Edman barushinze mu mpera z’umwaka ushize, uyu mugore yari usanzwe n’ubundi ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Usibye Mugisha Liza, Edman yavuze ko hari abandi bahanzi babiri biteguye gusinyisha bakazabatangaza mu minsi mike iri imbere.
Edman yemeje ko gusinyisha umugore we byatewe n’uko asanzwe ari umuhanzikazi mwiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, hakiyongeraho ko ari n’umugore we, ibintu bimuha inshingano zo kumufasha gutera imbere mu byo akora.
Indirimbo ya mbere ya Mugisha Liza ‘Urukundo’ irasohoka mu minsi mike iri imbere.
Zimwe mu ndirimbo za Mugisha Liza usanzwe ari umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!