00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye mu mategeko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kamena 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Jules William Niyitegeka umaze kumenyekana nka Julius Chita, yasezeranye mu mategeko na Batamuriza Yvette bamaze imyaka itatu bakundana.

Niyitegeka yasezeranye n’umukunzi we ku wa Kane, tariki ya 3 Kamena 2021, ni bwo bemeranyijwe kubana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yabwiye IGIHE ko kimwe mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo kuba atuje kandi akagira urukundo ndetse akaba ari mwiza.

Ati “Ni umukobwa utuje, buri wese yakwifuza ko amubera umutima w’urugo. Icyo kimwe mu byo namukundiye ikindi ni mwiza kandi ni umuhanga ndetse yuje indangagaciro z’umugore w’inzozi zanjye.”

Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi ibijya mbere.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ku wa 2 Nyakanga hazabaho imihango yo gusaba no gukwa mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizaba ku wa 9 uko kwezi, kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Chita ni we washinze shene ya YouTube yitwa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy’imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y’abantu batandukanye.

Jules William Niyitegeka wamenyekanye nka Julius Chita yasezeranye mu mategeko na Batamuriza Yvette
Batamuriza Yvette yasezeranye kuzabana na Chita
Aba bombi bemeranyije kubana imbere y'amategeko
Julius Chita yiyemeje kubana na Batamuriza Yvette akaramata ndetse babirahiriye imbere y'amategeko

Ibiganiro byakozwe na Chita


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .