00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyabugeni Ntezirizaza washushanyije Medie Kagere yashenguwe no kubona igihangano cye gishwanyaguzwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Kanama 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Umunyabugeni Ntezirizaza Canisius wari washushanyije ifoto ya rutahizamu w’Ikipe ya Simba SC n’ikipe y’Igihugu Amavu Kagere Medie, yashenguwe no kubona igihangano cye gishwanyaguzwa mu gihe yari agitegereje ko kigezwa kuri nyiracyo.

Nsengumuremyi Laurent usanzwe ufasha umuhanzi witwa Ntezirizaza Canisius binyuze muri sosiyete ihuza abanyempano batandukanye yitwa Nelly Store, yabwiye IGIHE ko bababajwe no kubona amashusho y’abantu bari gushwanyaguza igihangano cyabo.

Aha yagize ati “Umwana ubundi yavuganye na Super manager bemeranya ko agiye gukora ifoto ya Kagere Medie, undi akazayimuha. Twumvaga ko wenda nayibona akayikunda azafasha uyu munyabugeni mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko twatunguwe no kubona amashusho bari kuyishwanyaguza.”

Avuga ko iyi foto batangiye kuyikora mu ntangiriro z’uyu mwaka bakayishyikiriza Super Manager bari bazi ko ahagarariye inyungu za Kagere, icyakora baza gutungurwa no kubona amashusho y’abantu bari kuyishwanyaguza.

Nsengumuremyi avuga ko byibuza niyo badahabwa amafaranga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose ariko igihangano cyabo ntigisuzugurwe ngo gishwanyaguzwe.

Icyakora uretse kuba yaragishyikirije Super Manager, avuga ko nta kimenyetso na kimwe bafite cy’uko uyu mugabo afite uruhare mu gushwanyaguza iyi foto.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, uyu musore yabasabye kwirinda urwango n’ubugome nkubwo babonye mu mashusho yo gushwanyaguza ifoto ya Kagere.

Hagaragaye amashusho yo gushwanyaguza ifoto ya Kagere, mu gihe hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’uyu mukinnyi na Super manager ashinja kumwiyitirira nk’umujyanama we.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twifuje kumenya niba Gakumba Patrick benshi bita Super Manager yaba azi iby’iyi foto n’uko yashwanyagujwe, ariko ntibyadukundira kuko telefone ye itacagamo.

Abantu batamenyekanye bagaragaye bashwanyaguza ifoto ya Kagere Medie
Iyi foto yari yakozwe n'umunyabugeni witwa Ntezirizaza Canisius
Iyi foto ya Kagere yari yakozwe mu rwego rwo kumugaragariza icyubahiro nka rutahizamu ukomeye
Iyi foto nyuma yo kuyishwanyaguza bahise bayirenza urugo
Kagere Medie asanzwe ari rutahizamu w'ikipe y'Igihugu Amavubi
Kagere ni na rutahizamu wa Simba SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .