00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kakizi Jemima yifashishije ibyitwa umwanda akora igihangano gishishikariza abantu kwita ku bidukikije

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Kamena 2021 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Umunyabugeni Kakizi Jemima yatangiye gukora ibihangano bigambiriye gushishikariza abantu kurengera ibidukikije, yifashishije ibyo benshi bafata nk’ibibyangiza.

Uyu mukobwa usanzwe ari mu banyabugeni bakomeye mu Rwanda, yasohoye igihangano yakoze yifashishije bimwe mu bikoresho biba byajugunywe kandi bizwi ko biri mu byangiza ikirere birimo amacupa, impapuro n’ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE Kakizi Jemima yagize ati “Ni igihangano nakoze ngamije gukangurira abantu kwita ku bidukikije, ndi gukoresha ubugeni mu kubirinda, nahisemo kwifashisha ibyo benshi bafata nk’ibyangiza ibidukikije.”

Igihangano yarangije gukora yacyise ‘Planted in fertile soil’ yagikoze yifashishije ibyo benshi bita umwanda kugira ngo yerekane ko byabyara ikintu cyiza hanarengerwa ibidukikije.

Avuga impamvu yahisemo kwita gutya iki gihangano, Kakizi Jemima yagize ati“Iki igihangano nacyise planted in fertile soil, kikaba cyerekana uruhare abagore bo mu Rwanda bagize mu myubakire yo hambere.”

Ni igihangano avuga ko yakoze ku bufatanye na ’Soul of nation’ binyuze mu mushinga witwa ’Green architecture’.

Uyu mukobwa warangije kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’iyamamazabikorwa ‘Marketing’, yihebeye ubugeni n’ubuhanzi bw’imideri.

Kuva yiga muwa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011, nibwo yatangiye kwiga iyi myuga itandukanye. Mu 2012 arangije kwiga amashuri yisumbuye, yatangiye kugaragara cyane mu ruhando rw’imyidagaduro.

Icyo gihe yashyize imbaraga mu buhanzi dore ko ari na we wahanze ikanzu yaserukanywe na Miss Aurore Kayibanda uwo mwaka, anatanga igihangano [tableau] muri Miss Rwanda.

Uko imyaka yagiye yisunika abahanga imideli binjira ku bwinshi mu gukora imyambaro ishingiye ku gitenge, Jemima yaje kubona ko isoko rye ryinjiwe n’abantu benshi atangira gutekereza guhindura umuvuno.

Iki gihe yatangiye kwiga gushushanya imbonankubone mu nama zitandukanye, ibintu ahamya ko bitakorwaga n’abantu benshi yaba mu Rwanda no mu karere. Mu 2015 byatumye yinjira mu ndege bwa mbere agiye gushushanya mu nama yaberaga muri Kenya.

Gushushanya imbonankubone [Live Painting], byinjiye mu rutonde rw’imyuga uyu mukobwa yahise aha imbaraga.

Umunyabugeni Kakizi Jemima yakoze iki gihangano ashishikariza abantu kurengera ibidukikije
Iki gihangano gisobanura akamaro k'abagore bo ha mbere mu mwuga w'ubwubatsi kuko ibyinshi byifashashwaga byabaga biboshywe, umurimo umenyerewe ku bagore
Kakizi Jemima yavuze ko yakoze igihangano mu rwego rwo gusigasira umuco w'Abanyarwanda kugira ngo utazasibangana
Kakizi Jemima imbere y'igihangano cye gishya gikoze mu byo benshi bita ibishingwe
Kakizi Jemima ni umwe mu banyabugeni bakomeye mu Rwanda akaba mushiki wa King James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .