00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyabugeni Boubou wo muri Sénégal, yagurishirije i Kigali ibihangano bitatu kuri miliyoni 100 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Mu musangiro wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021, witabiriwe n’abaherwe bitabiriye imikino ya BAL, Umunyabugeni Boubou wo muri Sénégal, yacururije i Kigali ibihangano bitatu kuri miliyoni 100 Frw.

Uwo musangiro witabiriwe n’abantu bafite amazina akomeye barimo nk’Umuhanzi Mohombi; Luol Deng ukomoka muri Sudani y’Epfo wakinnye muri NBA mu makipe nka Timberwolves, Chicago Bulls, Cleveland Cavaliers, Miami Heat na Los Angeles Lakers.

Hari kandi Dikembe Mutombo wakiniye Denver Nuggets, Atlanta Hawks, Philadelphia 76ers, New York Knicks, Houston Rockets n’andi.

Nk’uko yabigaragaje binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Boubou Niang ukunze kwiyita Boubou, yamurikiye i Kigali ibihangano bitatu bya Nelson Mandela.

Nyuma yo kubyitegereza akabishima, umwe mu bari bitabiriye ibi birori yabiguriye hamwe byose ku bihumbi 100 by’amadolari, hafi miliyoni 100 Frw.

Ibirori byagurishirijwemo ibi bihangano byabereye mu Mujyi wa Kigali, byitabirwa n’abantu banyuranye biganjemo abafite agatubutse bitabiriye imikino ya BAL imaze igihe iri kubera mu Rwanda.

Boubou w’imyaka 26 ni umwe mu banyabugeni b’abahanga mu gihugu cya Sénégal, afite umwihariko wo gusangiza abamukurikira amashusho y’uburyo akoramo akazi ke.

Irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Kigali Arena ku nshuro yaryo ya mbere kuva tariki ya 16 Gicurasi, ryitabiriwe n’amakipe 12 yo mu bihugu 12 bitandukanye bya Afurika.

Ni irushanwa riri gukurikirwa n’abantu bafite amazina akomeye mu byiciro binyuranye. Harimo ibyamamare ndetse n’abanyamafaranga baje kwihera ijisho ibiri kubera i Kigali.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo haba imikino ibiri ya ½, aho uwa mbere uhuza Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola guhera saa munani mu gihe Patriots BBC yo mu Rwanda ikina na US Monastir yo muri Tunisia saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Umwe mu barigwije witabiriye ibirori byo kumurika ibi bihangano, yaguzemo bitatu bya Nelson Mandela kuri miliyoni 100 Frw
Boubou asanzwe ari umunyabugeni ufite izina muri Afurika

Reba amashusho agaragaza ubuhanga bw’uyu munyabugeni


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .