00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omah Lay ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Stanley Omah Didia, umaze kwamamara nka Omah Lay, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo gusa amatariki yacyo ntaratangazwa.

Ni mu gitaramo kigiye kuba mu mujyo w’ibyo ateganya gukora bizenguruka umugabane wa Afurika, anyura mu bihugu bitandukanye.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko batekereje gukorana n’uyu muhanzi kuko babonye agiye kuzenguruka hirya no hino muri Afurika, bagahitamo no kumuzana mu Rwanda.

Ati “Omah Lay ni umuhanzi ukunzwe. Twabonye hari ibitaramo bizenguruka Afurika agiye gukora tuvugisha ikipe imufasha mu bikorwa bye nabo bemera kuza mu Rwanda. Ashobora kuza mu mpera z’uku kwezi cyangwa se akaza mu Ugushyingo, bidahindutse.”

Sosiyete yitwa Intore Entertainment ni yo igiye kuzana mu Rwanda uyu muhanzi.

Omah Lay yavutse mu 1997. Ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Uyu musore yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’ , ‘Godly’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’.

Omah Lay ategerejwe mu Rwanda
Omah Lay ni umwe mu bahanzi bagezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .