00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya Namibia yegukanye ikamba rya Miss Supranational, Miss Umuratwa atahira aho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kanama 2021 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Kate Anitha wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International ryaberaga muri Pologne ku nshuro ya 12, yatahiye aho, ikamba ryegukanwa na Chanique Rabe wo muri Namibia.

Umuratwa ntiyabashije kwinjira muri 24 ba mbere mu gikorwa cyo gutanga ikamba rya Miss Supranational cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kanama 2021.

Umukobwa wo muri Namibia n’uwo muri Afurika y’Epfo nibo bonyine bo ku mugabane wa Afurika binjiye muri 12 bageze mu cyiciro cya nyuma.

Aba banabashije kwinjira muri batanu ba mbere, bahanganiye ikamba n’umunya Puerto Rico, Venezuela n’uwo muri Repubulika y’Abadominikani.

Byaje kurangira ikamba ryegukanywe na Chanique Rabe wo muri Namibia, igisonga cye cya mbere aba uwari uhagarariye Puerto Rico, igisonga cya kabiri aba umunya-Afurika y’Epfo, igisonga cya gatatu aba umunya Venezuela.

Uyu mwaka iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 12 ryari ryahuje abakobwa 60 bari baturutse mu bihugu bitandukanye.

Umuratwa yari mu itsinda rya karindwi ahatanye n’abari bahagarariye Namibia, Ghana, Romania, Suède, Philippines, u Bwongereza na Thailand.

Miss Supranational International yatangiye ku wa 5 Kanama. Chanique Rabe wambitswe iri kamba asimbuye Umunya-Thailand, Antonia Porsild waryambitswe mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Miss Umuratwa ntiyabashije kuboneka muri 24 ba mbere
Abanyafurika babiri nibo babashije kwinjira muri 12
Chanique Rabe wo muri Namibia yari yabaye Miss Supranational mu gihugu cye mu 2020
Chanique Rabe wo muri Namibia ni we wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021
Miss Umuratwa ntiyabashije kugera mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .