00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Cameroun Wes Madiko wamamaye mu muziki nka Wes yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kamena 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Wes Madiko ukomoka muri Cameroun wamamaye cyane mu muziki nka Wes yitabye Imana, aguye mu Bitaro bya Alençon biri mu gace ka Orne mu Bufaransa.

Wes wari ufite imyaka 57 yapfuye ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, yazize infection yagize ubwo yakurikiranwaga n’abaganga bo muri ibi bitaro byo mu Bufaransa aho yari asanzwe aba.

Iyi nkuru mbi y’urupfu rwe yatangajwe n’itsinda rya Deep Forest ribarizwamo Michel Sanchez bakoranye bya hafi bigaragara nk’aho ari nawe wabwanditse.

Mu butumwa ryanyujije kuri Facebook ryagize riti “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Wes Madiko. Twakoranye indirimbo nke. Twakoranye ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye. Mfite urwibutso rwe aseka, asimbuka ku rubyiniro. Uruhukire mu mahoro Wes.”

Wes Madiko yatangiye kwigaragaza ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Kwa Kwassi ryabarizwaga mu gace ka Moutaba. Yabonywe n’itsinda rya ba mukerarugendo bamujyana kuba mu Burayi.

Amaze kugerayo yashinze itsinda rya Fakol ryakoze ibitaramo mu bihugu bitandukanye. Mu myaka yo mu 1990 yakoze album yise ‘Red’ yamamaye cyane yakozwe na Michel Sanchez.

-  Wes yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise ‘Alane’

Wes yari umwe mu baririmbyi bakomeye bakomoka muri Cameroun
Wes yagaragaje impano mu muziki we akiri muto
Uyu muhanzi yitabye Imana azize infection yagize ubwo yakurikiranwaga n'abaganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .