00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Angola yabaye Mister Africa, Rukundo aba umusore ugaragara neza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Dismas Rukundo usanzwe amurika imideli , yegukanye ikamba ry’umusore ugaragara neza mu bandi muri Mister Africa International mu gihe Umunya-Angola, Eryvaldo Reis yahize bagenzi be bari bahatanye akegukana ikamba.

Ni mu birori byabaye mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire. Iri rushanwa ryari rihatanyemo abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Rukundo yabashije kuboneka mu icyenda ba mbere ndetse no muri batanu ariko ntiyegukana ikamba. Uyu musore yegukanye ikamba rya Mister Substance cyangwa se umusore ugaragara neza mu bandi.

Abasore bane bavuyemo Mister Africa International 2021 barimo umunya- Côte d’Ivoire, umunya-Angola ari na we wegukanye ikamba, umunya-Zimbabwe ndetse n’umunya-Sierra Leone.

Eryvaldo Reis wegukanye ikamba, yasimbuye Emmanuel Umoh wo muri Nigeria wari umaze umwaka afite iri kamba.

Muri iri rushanwa kandi, Asanga Braine Check wo muri Cameroun yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa. Uyu musore yahize abandi mu kugira igituza, ajyanisha n’imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi, bituma yegukana iri kamba.

Moctar Drame wo muri Côte d’Ivoire yabaye igisonga cya mbere naho Moussa Sedogo [Prince] aba igisonga cya kabiri.

Dismas Rukundo wari uhagarariye u Rwanda yakuriye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umwana wa gatatu mu bana barindwi. Yize ibijyanye na ‘Tourism Management’ muri UTB.

Irushanwa rya Mister Africa International yari ahagarariyemo u Rwanda riri kuba ku nshuro ya cyenda. Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana [Jay Rwanda] warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye.

Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses washinze Moshions yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Dismas Rukundo yabaye umusore ugaragara neza naho umunya-Angola aba Mister Africa
Eryvaldo Reis wegukanye ikamba yasimbuye Emmanuel Umoh wo muri Nigeria wari umaze umwaka afite iri kamba
Ibyishimo byari byose kuri Eryvaldo Reis wegukanye ikamba
Rukundo avuga ko nubwo ategukanye ikamba ashimira Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .