Umunezero kuri Dj Miller na Nigihozo ubwo basezeranaga kubana akaramata (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kamena 2019 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Karuranga Virgile uzwi nka DJ Miller yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Hope Nigihozo biyemeza kubana akaramata.

Ni umuhango wabereye i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden. Aba bombi basezeranye imbere y’Imana, ku wa 28 Kamena 2019, bikaba byarabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Byari bigoye ku itangazamakuru n’abandi bantu batari aba hafi ya Dj Miller cyangwa se umugore we kuba bakwitabira ibi birori byari bitegerezanyijwe amatsiko.

Dj Miller mu kiganiro yahaye IGIHE mbere y’ubukwe bwe yavuze ko yatumiye abantu 500 gusa b’inshuti ze za hafi.

Ati “Uwatumiwe mu bukwe bwanjye niwe wemerewe kuza kubutaha. Natumiye abantu 500, nta munyamakuru wemerewe kuza aje mu kazi abo natumiye ni inshuti zanjye. Umunyamakuru uzaza azaba aje mu bukwe bwanjye.”

Yavuze ko mu byo yakundiye Hope Nigihozo harimo ko ari umuntu ucisha amake, umwumva, akumva n’akazi ko kuvanga imiziki Dj Miller akora, akubaha kandi ntakunde kuvuga menshi.

Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxy na DJ Julz.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Peace Jolis bakoranye “1 Million C’est Quoi” “Irijoro Ni Bae” irimo Knowless, Dream Boys na Riderman na Stamina yakoranye na Social Mula.

We n’umugore we bateganya gutura mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Akanyamuneza kari kose ku bageni
Dj Marnaud na Dj Toxxy bari bashyigikiye umuvandimwe wabo
Hope Nigihozo mu gatimba
Igor Mabano uri iburyo yari yitabiriye ubukwe bwa Dj Miller
Ishusho y'ubusitani bwabereyemo umuhango wo gusezerana imbere y'Imana kwa Dj Miller n'umukunzi we
Uyu muhango wabereye i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza