Umunaniro wabujije Tekno kugera i Kigali ku gihe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Augustine Miles Kelechi, umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye cyane nka Tekno Miles, yategerejwe i Kigali n’abamutumiye ntiyabasha kuhagerera igihe biturutse ku munaniro yakuye mu gitaramo yakoreye i Nairobi muri Kenya.

Byemejwe ko uyu muhanzi wagombaga kugera i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Nzeri 2017, ahagera ku mugoroba saa cyenda zuzuye mu gihe igitaramo ategerejwe kuririmbamo byari biteganyijwe ko gitangira saa munani kikabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali]. Amasaha yacyo yaje guhindurwa gishyirwa saa kumi n’imwe.

Bruce Intore uri mu bateguye iki gitaramo cyiswe “My250 Concert” kigiye kuba ku nshuro ya mbere i Kigali, yatangarije IGIHE ko ikibazo nyamukuru cyatumye uyu muhanzi batumiye atagera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ku isaha yari iteganyijwe, ari umunaniro yagize biturutse ku gitaramo kindi yaraye akoreye muri Kenya.

Yagize ati “Araza n’iyindi ndege. Ibi byaturutse ku munaniro. Yaraye akoze igitaramo cyatinze muri Kenya kandi na we yijeje Abanyarwanda ko agomba kuza byanze bikunze.”

Tekno yanditse kuri Instagram ashyiraho amafoto n’amashusho agaragaza ibihe byiza yagiriye mu gitaramo yaraye akoze. Yagize ati “Kigali ni mwe mutahiwe. Murakoze Kenya.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Pana’, ’Duro’, ’Diana’ muri iyi minsi agezweho mu yitwa ’Go’. Igitaramo byitezwe ko agiye kwitabira mu Rwanda, cyateguwe na Brainwave ifatanyije na Positive Production.

Biteganyijwe ko abitabira igitaramo cya Tekno Miles barasusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Ikinya’; Lilian Mbabazi, uherutse kwimukira mu Rwanda ndetse n’itsinda rya Neptunez Band rigizwe n’abaririmbyi n’abacuranzi bafite ubuhanga bwihariye mu muziki.

Iki gitaramo cyiswe “My250 Concert 1st Edition” kije gikurikira ibindi bikomeye bimaze kubera mu Rwanda muri iyi mpeshyi, birimo n’icya Meddy giherutse kubera i Nyamata kikitabirwa n’abakunzi be babarirwa mu bihumbi. Urugendo rwa Tekno wo muri Nigeria i Kigali ruzakurikirwa n’urwa Runtown na we uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika.

Reba indirimbo ya Tekno yitwa ’Diana’:

Abateguye igitaramo cya Tekno bari baje kumwakira babwirwa ko atazanywe mu ndege yagombaga kuzamo
Abateguye iki gitaramo babwiye itangazamakuru ko kutagera i Kigali ku gihe byaturutse ku munaniro
Tekno yagombaga kugera i Kigali yizinduye ariko abamutegereje ntibamubona
Tekno yari yateguriwe abamwakira ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bambaye n'imyenda yanditseho izina rye
Tekno Miles yaraye akoze igitaramo gikomeye i Nairobi muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza