00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umumararungu Sandra wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda yashyinguwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Kanama 2021 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Umumararungu Sandra wamenyekanye muri Sinema y’u Rwanda by’umwihariko muri filime nka "Kaliza", "Ruzagayura", "Amarira y’urukundo" n’izindi yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukobwa wasaga n’uwashyize ku ruhande ibyo gukina filime akinjira mu bushabitsi, yitabye Imana kuwa 24 Kanama 2021 azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 nibwo uyu mukobwa yasezeweho bwa nyuma anakorerwa amasengesho mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Umumararungu Sandra uretse kuba azwi muri Sinema y’u Rwanda, yagarutsweho mu itangazamakuru cyane ubwo yakundanaga na Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family.

Uyu ni na we winjije Bahati wo muri Just Family mu bijyanye no gukina filime mu 2012.

Mu 2017, Umumararungu yaje kugira uruhare runini mu gutuma itsinda rya Just Family ryongera gusubirana nyuma y’imyaka myinshi risa n’iryakubise umutwe hasi.

Ubwo bari bageze kuri Eglise St Charles Lwanga i Nyamirambo
Ubwo bakuraga indabyo mu modoka
Umurarungu yitabye Imana ku myaka 34
Umumararungu Sandra wamenyekanye muri Sinema y’u Rwanda by’umwihariko muri filime nka "Kaliza", "Ruzagayura", "Amarira y’urukundo" n’izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .