00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi wa Mico The Best yakorewe Bridal Shower (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Umukunzi wa Mico The Best witwa Clarisse ukunze gukoresha amazina ya Clarisse Khloe Dubnx ku mbuga nkoranyambaga, yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ byo gusezera ku bukumi.

Ni ibirori yatumiyemo inshuti n’abavandimwe ndetse n’umubyeyi we. Bose akanyamuneza ari kose ku maso. Biteganyije ko ashobora kurushinga mu mpera z’iki Cyumweru.

Ibi birori byabaye nyuma y’aho yasezeranye imbere y’amategeko na Mico The Best tariki 19 Kanama 2021. Byabereye mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo Mico yambitse impeta uyu mukunzi we bitegura kurushinga, bashimangira urukundo bamazemo igihe kitari gito.

Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta nshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi icyo gihe yari ibujijwe.

Umukunzi wa Mico ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito. Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Abaje muri iki gikorwa basangiye icyo kurya
Afatanyije na bagenzi barimo n'umubyeyi we yakase umutsina asezera ku bukumi
Akanyamuneza kari kose kuri Clarisse n'inshuti ze
Clarisse uri hagati aritegura kurushinga na Mico The Best
Mu minsi yashize Mico yaratunguranye yambika impeta uyu mukobwa
Umukunzi wa Mico The Best yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
Umukunzi wa Mico n'umubyeyi we
Umukunzi wa Mico ntabwo azwi cyane mu myidagaduro
Uyu mukobwa yari yatumiye inshuti ze za hafi
Clarisse yari yatumiye inshuti ze n'umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .