Umukunzi wa Humble Jizzo aratwite, ubukwe bwasubitswe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 11:40
Yasuwe :
1 0

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz n’umukunzi we, Amy Blauman, baritegura kwibaruka umukobwa mu gihe cya vuba, byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika imyiteguro y’ubukwe bari baratangiye.

Uyu muhanzi na Amy Blauman batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru nyuma baza kubyemera ndetse bombi bari baramaze kwemeranya kurushinga muri uyu mwaka wa 2017.

Humble Jizzo yambitse umukunzi we impeta y’urukundo ku itariki ya 14 Gashyantare 2017, aba bombi bagiye i Nyarutarama gufata amashusho y’indirimbo bise ’Do You Know’, ubwo bageze hafi ya Golf Club, Humble Jizzo yatunguye umukunzi we amupfukama imbere amwambika impeta y’urukundo.

Nyuma y’igihe ubukwe bw’aba bombi bwitezwe mu mpera z’uyu mwaka, uyu muhanzi yahamije amakuru y’uko bitegura umwana w’umukobwa, ibyo bikaba byaratumye bahita bafata icyemezo cyo guhagarika indi myiteguro bakabanza gutegura uko umugore azibaruka.

Yagize ati "Ntabwo ari inda nto, ntabwo ari bwo agisama."

Yashimangiye ko aya makuru ari ibyishimo bikomeye mu muryango we na Amy Blauman, ati "Ni byiza, tuba tumaranye igihe, wabonaga ari igihe kiba gikwiriye, cy’abantu babana, abantu bakundaga, bagafata umwanzuro wo kwagura umuryango, imyaka igeze muri itatu tumenyanye. Umwana ni impano y’Imana, kuri twebwe biradushimishije cyane kandi impande zose, yaba njyewe ndetse n’umudamu, twese ni ibintu twishimiye."

Yongeyeho ati "Nyuma y’uko tubonye ko hajemo umwana, twasanze tutavuga ngo turakomeza imyiteguro, kuko ubwayo isaba ibintu byinshi. Twari twarabitangiye mu mwaka ushize, ntabwo twari twiteguye ko wenda umwana yazaza ariko nabyo biba byarabaye. Navuga ko ubukwe bwo dushaka kubusubika tukabushyira mu mwaka utaha."

"Ubu tugiye gutangira kwitegura, Imana nidufasha umushinga wo kwibaruka kuko agomba kuzibarukira mu gihugu cy’iwabo bitewe n’uko yabyifuje ndetse akaba ari byo ashaka, nzamuherekeza kugira ngo mufashe muri ibyo bihe."

Humble Jizzo yavuze ko we n’umukunzi we bazahaguruka mu Rwanda mu Ukuboza hatagize igihinduka. Ati "Tuzajyayo agiye kwibaruka mu Ukuboza, nihatagira igihinduka kuko ibintu bigenda bihinduka rimwe na rimwe ariko kugenda bwo byanze bikunze tugomba kuzajyana."

Humble Jizzo n’uyu mukobwa ngo bamenyaniye muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika rya ‘Gidi Culture Festival’ muri 2015. Bagarutse mu Rwanda, uyu musore yakunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali atemberana na Blauman, kuva ubwo kugeza ubu ‘bari mu rukundo rukomeye’.

Aba bombi bahagaritse gahunda y’ubukwe bari bafite mu mpera z’uyu mwaka mu kwakira umwana bagiye kwibaruka
Baritegura kwakira umwana w'umukobwa mu muryango
Humble Jizzo n’umukunzi we bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2017
Humble Jizzo muri Gashyantare 2017, yateye ivi yambika Amy Blauman impeta
Aba bombi bari bafitanye isezerano ryo gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza