Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba agiye kurushinga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2018 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Elizabeth Michael [Michael Lulu] wari umaze igihe afunzwe aritegura kwambikana impeta n’umusore yishumbushije nyuma y’urupfu rwa Kanumba Steven witabye Imana kuwa 7 Mata 2012.

Michael Lulu yari amaze amezi arindwi muri gereza, yafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we Steven Kanumba [umukinnyi wa filime wakundwaga bikomeye mu karere].

Uyu mukobwa yarekuwe ku tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru, yemerewe kujya gukomereza igihano yari yarakatiwe hanze ya gereza kuko cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service].

Inkuru nshya zasakaye mu binyamakuru muri Tanzania ni ubukwe bwa Michael Lulu n’umukunzi we Majizzo uzwi cyane nka Majey, uyu ni na we bakundanaga mbere y’uko akatirwa imyaka ibiri y’igifungo.

Urukundo rwa Michael Lulu na Majey rwavuzwe cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 ndetse icyo gihe nibwo bahishuye bwa mbere ko bateganya kurushinga gusa umukobwa yahise afungwa.

Guverineri w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda ni we watangaje bwa mbere iby’ubukwe bwa Michael Lulu na Majey washinze radio ikomeye EFM ndetse na TV-E.

Paul Makonda abicishije kuri Instagram ye yanditse ati “Ndamutse ndi mu bazayobora ubukwe bw’umuvandimwe Majizzo[Majey] na Elizabeth Michael[Lulu] nasaba ko bacuranga indirimbo ya Mrisho Mpoto na Harmonize[yitwa ‘Nimwage Radhi’] kuko niyo ndirimbo numva ikwiye gucurangwa mu bukwe bwabo. Ibindi byose n’itariki y’ubukwe komeza ushyire urushinge kuri 92.5 Dodoma.”

Lulu Michael na Majey baritegura kurushinga

Mu mwaka wa 2017, Michael Lulu yabwiye ikinyamakuru Mtanzania ko igihe cy’ubukwe bwe na Majey cyegereje ndetse ashimangira ko ibijyanye n’indi mihango yose n’itariki nyayo ubukwe buzabera bazabitangaza bidatinze ku bw’umugisha w’Imana.

Lulu akimara gutangaza iby’ubukwe bwe na Majey yahise afatwa atangira kuburanishwa mu mizi ku cyaha yari akurikiranyweho cyo kwica uwari umukunzi we Kanumba ndetse urukiko ruhita rumukatira imyaka ibiri y’igifungo.

Michael Lulu yaherukaga kuvuga iby'ubukwe bwe mu 2017 atarafungwa
Lulu wahamwe n'icyaha cyo kwica Kanumba yarekuwe ajya gukora imirimo nsimbura gifungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza