00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Dr Dre arabunza akarago

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2021 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Umukobwa mukuru wa Dr Dre witwa LaTanya Danielle Young ntafite aho kuba ndetse asigaye arara aho abonye nyuma yo gutakambira se igihe kinini ariko undi akamwima amatwi.

PageSix yatangaje ko uyu mukobwa amaze igihe atagira aho kuba ndetse akaba yaratakambiye se wubatse ibigwi muri Hip Hop ariko ntihagire icyo amufasha.

LaTanya Young, ubusanzwe ni umushoferi w’imodoka ndetse akaba ashyira abantu ibiribwa mu ngo no mu biro aho akorana na sosiyete nka DoorDash na Uber Eats.

Mu kiganiro yagiranye Daily Mail, uyu mugore ubusanzwe ufite abana bane ariko arera wenyine, yumvikanye avuga ko abayeho mu buzima bubi cyane nyuma yo kugarizwa n’ubukene ndetse na se akanga kumufasha.

Ati “Abana banjye bari ku nshuti zanjye. Ntabwo bari kuba mu modoka, ninjye uyiraramo.”

Yakomeje avuga ko arimo kugerageza gukora uko ashoboye ngo yongere kugira amafaranga cyane ko amaze igihe kinini ari mu madeni adashobora kwivanamo.

LaTanya ni umukobwa Dr Dre yabyaranye na Lisa Johnson batandukanye uyu mukobwa afite imyaka itanu y’amavuko. Aheruka kuvuga ko amaze imyaka 18 atabona se. Yavuze ko afite ubwoba ko azakwa imodoka asanzwe akoresha kiuko nayo ari inkodeshanyo.

Yavuze ko iyi modoka ubundi yagombaga kwishyura $2.300 mu byumweru bitatu ariko kubera ubushobozi buke akaba yarishyuye icyumweru kimwe gusa.

Ati “Vuba cyangwa kera, bazanyaka imodoka.”

Yavuze ko se yajyaga amuha amafaranga ariko ubu akaba yarabihagaritse mu mwaka ushize muri Mutarama.

Ati “Umunyamategeko wa data yavuze ko atagishaka kumpa amafaranga kubera ko namuvuze mu itangazamakuru.”

LaTanya Young ufite imyaka 38 yavuze ko agerageza kuvugana na se ngo barebe niba yavugisha abazukuru be, ariko ntibimukundire.

Umubyeyi wa LaTanya witwa Lisa Jackson, afitanye abana batatu na Dr Dre babyaranye mbere yo gutandukana.

LaTanya yatangaje ibi, mu gihe Nicole Young w’imyaka 51 wari umugore w’umuraperi w’umunyabigwi Dr Dre, mu minsi ishize yavuze ko ashaka ko batandukana ndetse bamaze igihe mu nkiko bashaka gatanya.

Dr Dre w’imyaka 56 ubusanze witwa Andre Romelle Young, afite abana yabyaye ku bagore batandukanye; aba bana barimo Andre Young Jr., Truly Young, Curtis Young, La Tanya Danielle Young, Truice Young, Marcel Young na Tyra Young.

Umukobwa wa Dr Dre yavuze ko asigaye yirirwa abunza akarago
Dr Dre ni umwe mu banyabigwi muri Hip Hop ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .