Umukobwa ufite ibishushanyo ku mubiri ntazemererwa kwitabira Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Abahawe ububasha bwo gutegura Miss Supranational igiye kubera ku nshuro ya mbere mu Rwanda, batangaje amabwiriza azakurikizwa n’ibindi byinshi ku miterere y’iri rushanwa.

Umukobwa uhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ubundi yatoranywaga na Dr. Uwamahoro Yvonne, ariko ubu ari gukorana na kompanyi yitwa KS Ltd. Ikaba ariyo iri gutegura irushanwa rya Miss Supranational ku nshuro ya mbere rikaba rigiye kubera mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu.

Iyi kompanyi ihagarariwe na Alphonse Nsengiyumva ku rwego rw’igihugu.

Mu kiganiro KS Ltd yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu bavuze byinshi biri mu bisabwa abakobwa bashaka kwitabira; ikiza ku isonga harimo kuba umukobwa afite hagati y’imyaka 18 na 28, atarashatse kandi nta n’umwana afite, areshya na 1, 70m, yemera amategeko n’amabwiriza y’irushanwa ikindi gikomeye nta bishushanyo bigaragara ku mubiri we.

Nsengiyumva yavuze ko imyiteguro bayigeze kure ndetse asaba abashaka guhatana gutangira kwiyandikisha.

Ati “Imyiteguro tuyigeze kure. Umukobwa ushaka kwitabira twafunguye imiryango ushaka yakwiyandikisha.”

Yabajijwe impamvu bahisemo gushyiraho itegeko rikumira umukobwa ufite ibishushanyo ku mubiri benshi bita Tattoo, asubiza ko ari ko abategura iri rushanwa ku rwego mpuzamahanga babitegeka.

Mucyo Christelle ushinzwe gukurikirana iri rushanwa we yavuze ko bafite umugambi w’uko umukobwa uzahagararira u Rwanda nibura azaza muri batatu ba mbere.

Ati “Dushaka ko umukobwa uzahagararira u Rwanda azaza muri batatu ba mbere, kuko aba ari ikintu gikomeye gishobora guhindura ubuzima bwe mu buryo bukomeye. Yasinyana amasezerano na kompanyi zikomeye nka Coca Cola, Heineken n’izindi.”

Abakobwa bazagera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Supranational Rwanda, bazazenguruka mu mashuri yisumbuye mu gihugu cyose bagenda baganira n’urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere birimo kwirinda inda zitateguwe ku bangavu.

Iri rushanwa ryatangiye uyu munsi tariki 17 Nyakanga 2019, rizasozwa ku wa 7 Nzeri. Kuva ku wa 17 Nyakanga kugeza ku wa 02 Kanama ni ukwiyandikisha.

Kuva ku wa 03 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama, hazabaho igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazinjira mu irushanwa. Ariko, ku wa 11 Kanama abazaba batarabonye amahirwe yo kwiyandikisha bazaba bemerewe kubikorera aho igikorwa kizabera.

Kuva ku wa 13 Kanama 2019 kugeza ku wa 30 Kanama, hazabaho igikorwa cyo gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi. Ku wa 01 Nzeri hatoranywe abakobwa 15 bazajya mu cyiciro cya nyuma.

Aba bakobwa bazajyanwa mu mwiherero w’iminsi itanu izatangira ku wa 03 Nzeri, ku wa 06 Nzeri habeho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi.

Aba bakobwa baziyerekana mu myambaro itandukanye irimo umwambaro gakondo, umwambaro wo kogana uzwi nka bikini ndetse n’umwambaro wa nimugoroba.

Kwiyandikisha ni ukunyura ku rubuga rwa Misssupranational.rw, [email protected] cyangwa ugakoresha urubuga rwa whatsapp 0783014482.

Ibikorwa hafi ya byose bijyanye na Miss Suparanational bizajya bibera kuri Century Park Nyarutarama.

Umukobwa ibiro yaba afite byose ntawe uzakumirwa mu gihe azaba yujuje ibyo twavuze haruguru. Uzahiga abandi azahabwa 1, 000, 000 Frw, uwa kabiri ahabwe 500, 000 FRw uwa gatatu we ahabwe 300, 000 Frw. Aya mafaranga ashobora kuziyongera bitewe n’andi ari guteganywa azava mu baterankunga.

Irushanwa rya Miss Supranational ribera muri Pologne, mu Ugushyingo. Umukobwa uzahagararira u Rwanda ibijyanye n’uko azitabira iri rushanwa mu buryo bw’amafaranga azafashwa n’abari kuritegura ku rwego rw’igihugu.

Miss Supranational Personality 2012, Sabrina Simbi
Uwase Clementine wahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize
Sonia Gisa, Miss Supranational Africa 2015
Ingabire Habibah waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017
Nsengiyumva Alphonse ukuriye kompanyi yatangiye gutegura Miss Supranational Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza