Umukirigitananga Munyakazi wakejwe na Mushikiwabo, yagarutse mu Rwanda amwenyura (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Kamena 2019 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umukirigitananga Munyakazi Deo yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi umunani yari amaze mu Bubiligi aho yari yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umuco.

Yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2019.

Yakiriwe n’abiganjemo abo mu muryango we bayobowe na mukuru we Niyonsaba Albert [Umuhanzi wegukanye igihembo muri Groove Awards Rwanda 2016] na mushiki we Niyifasha Esther na we ukirigita inanga.

Inama y’iminsi ibiri ya “Culture for the Future’’, umukirigitananga Munyakazi yitabiriye yateguwe n’u Bubiligi ku nkunga ya Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Yahawe intego yo guhanga udushya no gusangira ibitekerezo ku iterambere ry’umuco muri rusange nk’inzira z’iterambere n’amahoro.

Iyi nama yabaye tariki 16 na 17 Kamena 2019 yigiwemo uko inganda ndangamuco zatezwa imbere zikabasha gutunga abazibarizwamo nk’uko hari ibihugu bimwe byateye iyi ntambwe.

Ku munsi wayo wa mbere, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, yari ahari ndetse yanatanze ikiganiro.

Nyuma y’iyi nama yahuye na Deo Munyakazi ndetse agaragaza ko yishimiye ubuhanga afite mu gucuranga inanga.

Uyu mukirigitananga yabwiye IGIHE ko yashimishijwe n’amagambo Mushikiwabo Louise yamuvuzeho kandi ko byamuteye imbaraga.

Ati “Naratunguwe, byarandenze. Ni ishema rikomeye kuri njye na bagenzi banjye bakora injyana gakondo, byampaye imbaraga zidasanzwe zo gukomeza imbere kandi nabonye ko dufite ababyeyi badushyigikiye bakunda umuco wacu. Intego ni ukubahesha ishema turihesha n’igihugu cyacu, dukomeza gusigasira iyi mpano.”

Umukirigitananga Munyakazi ari mu Banyarwanda bitabiriye ''Culture for the Future''

“Culture for the Future’’ yahuriwemo n’abarimo abanyabugeni, impuguke mu by’umuco, abanyamategeko, abayobozi b’ibigo barimo abaturutse muri EU n’abandi banyamuryango bayo ku Isi basaga 400.

Munyakazi yavuze ko “Nungutse abantu kandi na wo ni umusaruro ukomeye kuri njye. Hari ibyo twaganiriye kandi nizeye ko bizatanga umusaruro. Amashimwe ni menshi pe. Ndanezerewe bikomeye.’’

Uyu mukirigitananga avuga ko iyi nama yayungukiyemo byinshi bizamufasha gukomeza guteza imbere injyana gakondo akoresheje inanga.

Abandi Banyarwanda bari bitabiriye iyi nama harimo Carole Karemera uyobora Ishyo Arts Centre; Dorocy Rugamba watangije Rwanda Arts Initiave; Karekezi Joël wakoze film yatsindiye ibihembo bitandukanye “Mercy of The Jungle” na Ahimana Clémence ukora ibijyanye n’ikinamico.

Munyakazi Deo yasoje urugendo rwe yagiriye mu Bubiligi ataramira abakirisitu mu Itorero rya ADEPR i Bruxelles bafatanya guhimbaza Imana, mu gitaramo cyabaye ku wa 22 Kamena 2019.

Munyakazi ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto.

Yacuranze mu bitaramo bikomeye yishimirwa na benshi, ni umwe mu bigishijwe n’umusaza Mushabizi wamenyekanye mu nanga yitwa “Zaninka”.

Izindi nkuru wasoma:

-  Umukirigitananga Munyakazi Deo yerekeje i Burayi (Amafoto)

Umukirigitananga Munyakazi wakejwe na Mushikiwabo, yagarutse mu Rwanda amwenyura
Munyakazi Deo na mushiki we Niyifasha Esther na we umaze kuzamura urwego rwe mu gukirigita inanga
Umuhanzi Niyonsaba Albert yakiriye murumuna we Deo Munyakazi wari wahagarariye u Rwanda mu nama yiga ku iterambere ry'umuco yabereye i Bruxelles mu Bubiligi
Umukirigitananga Munyakazi yakiriwe i Kanombe n'abarimo inshuti n'abavandimwe be

Amafoto ya Munyakazi i Bruxelles mu Bubiligi

Munyakazi ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto
Munyakazi yagiriye ibihe byiza mu Bubiligi
Inganzo ye imaze kumutembereza mu mfuruka zitandukanye z'Isi
Yaganuje abana b'abazungu uburyohe bw'umuziki uva mu nanga

Umukirigitananga yagiriye ibihe byiza muri ADEPR mu Bubiligi

Munyakazi Deo yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Ndi Amahoro” yo mu Gitabo, “Izabikora”, “Umwungeri”, “Urakwiriye Mwami” n’izindi
Bizihiwe na bo bafatanya na we kuramya mu njyana gakondo
Abanyarwanda basengera muri ADEPR mu Bubiligi bataramiwe n'umukirigitananga Deo Munyakazi
Umushumba w’Ururembo wungirije ushinzwe Ubuzima bw’Itorero muri ADEPR EUROPE, Révérand Pasiteri Ugirabe Ernest, yaturiye amagambo y’umugisha kuri Deo Munyakazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza