00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa filime mu Rwanda yikinishirije ‘Live’ kuri Instagram

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Uko iterambere ry’ikoranabuhanga rikataza, ni ko rijyana n’indi mico itari imenyerewe muri sosiyete. Ubu, ibyari amabanga mu bihe bya kera, bisigaye bikorerwa ahabona.

Ntibizagutangaze kubona abantu benshi bakunda paji y’umukobwa runaka ku mbuga nkoranyambaga, bakuruwe gusa n’ikimero cye n’amafoto ashyiraho agaragaza imyambarire ituma ubona uko ateye.

Hari n’abayobotse imbuga zicucurizwaho amashusho y’urukozasoni tudashobora gutangaza hano.

Mu kureshya abamukurikira, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime Phoibe Imwiyitire wiyise Fofo Dancer uzwi muri filime nka Gatarina ya Asiah na Natacha Series, yatunguranye agaragara kuri Instagram yambaye ubusa buri buri.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri gishyira mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, uyu mukobwa yagiye ‘Live’ kuri Instagram atangira kwigisha abantu uburyo bakora neza imibonano mpuzabitsina.

Uko yigishaga abantu ni nako yaberekeraga nubwo yari wenyine mu buriri, ndetse bigeze hagati arerura abwira abamukurikira ko yumva agize ubushake bwo kubonana n’umusore.

Uyu mukobwa yahise atangira kujya yikorakora ku mabere no ku gitsina ageze hagati arabyuka yereka abamukurikira uburyo uburiri bwe bwahindutse.

Ibi kimwe n’ibindi bikorwa ubusanzwe bikorerwa ahiherereye mu bashakanye, uyu mukobwa yabishyize kuri Instagram.

Fofo Dancer uri kubarizwa muri Tanzania yabwiye abamukurikira ibyo amaze kumenya ku gutera akabariro n’ibindi byose byerekeye iyo ngingo.

Yageze aho atanga nimero ze ku muntu wese umwifuza. Bake cyane mu bari bamukurikiye, bamubwiye ko akeneye gukizwa akakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Yahise abuka inabi ababwira ko byari kuba byiza iyo bajya gukurikira Instagram y’Intumwa y’Imana Paul Gitwaza aho kumukurikira.

Filime Gatarina Fofo agaragaramo

Fofo yageze aho akuramo imyenda asigara yambaye ubusa
Fofo asanzwe ari umukinnyi wa filime n'umubyinnyi waryubatse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .