Umujinya n’urwango byatangiye kugabanuka hagati y’ababyeyi ba Diamond

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Umwuka watangiye kuba mwiza hagati ya Abdul Juma na Sanura Kassim[Sandra] nyuma y’imyaka ishize barebana ikijisho, ibibazo hagati yabo byatumye Diamond agirana inzigo na se yanga no kumuvana mu bukene.

Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma ntikibana na Sanura Kasim, ntibakibana mu nzu kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese ahitamo kuba ukwe.

Abdul Juma yatandukanye na Sanura, Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Ubwo Diamond yabanaga na Zari ibibazo byarushijeho gukaza umurego ndetse abana babiri yabyaye yanze kubereka se Abdul Juma. Yarinze atandukana na Zari ataremera ko umubyeyi we ahura n’umukazana we, Abdul Juma yabonaga Zari mu binyamakuru gusa.

Ikinyamakuru , Ijumaa Wikienda cyatangaje ko umubano hagati ya se wa Diamond, Nasibu Abdul n’uwahoze ari umugore we Sanura Kassim[Sandra] watangiye kuba mwiza ndetse inzigo hagati yabo iragenda igabanuka ukurikije n’imyaka ishize.

Diamond yari afitiye se umujinya ukomeye ku buryo yanze no kumwereka abana yabyaranye na Zari guhera ku mfura ye Latiffah Nasibu ‘Tiffah’ kugeza ku muhererezi Nillan.

Hamisa Mobeto yakoze ikinyuranyo atumira se wa Diamond mu muhango wo kwerekana bwa mbere umwana we [Dylan Nasibu ] yabyaranye n’uyu muhanzi kugira ngo ahabwe umugisha na sekuru. Ibi byababaje Diamond bikomeye.

Sanura Kassim wari umaze igihe ahekenyera amenyo umugabo we Juma Abdul, yerekanye ko umwuka mubi wari hagati yabo ugenda ugabanuka biturutse ku ifoto yabo yo hambere yashyize kuri Instagram bateruye Diamond akiri akana gato cyane.

Ibyo Sanura Kassim yanditse byavugishije benshi barimo na Diamond waje avuga ko yari amaze igihe ashakisha iyi foto yarayibuze. Nyina yanditse agira ati “Nasibu na muzehe Abdul […] Ndamubona Nillan nyawe.”

Juma Abdul yabwiye iki kinyamakuru ko ‘nta kibazo na gito afitanye na Sanura Kassim’, ni ubwa mbere mu myaka irindwi ishize uyu musaza yemeye kuvuga neza uyu mugore bahoze babana. Yanavuze ko nta mwuka mubi uri hagati ye n’abana be haba Diamond ndetse na mushiki we Queen Darleen.

Yagize ati “Kuba nyina wa Diamond yakoze ibyo, ubwo urumva neza ko ndi umubyeyi mugenzi we, Diamond twamureze twembi, twabanye na we igihe kinini, ibyo bibazo byaye nyuma. Ibyo byarahise.”

Abdul Juma na Sanura Kassim[Sandra] batangiye kubyutsa ubumwe

Yongeyeho ko atakibabazwa na gato no kuba Diamond ari umunyamafaranga ariko we akaba akiri mu bukene bukomeye, ngo yahisemo kumureka abane n’ubukire bwe kugeza igihe azumvira ko ari ngombwa gufasha umubyeyi we.

Yagize ati “Niba anyemera nk’umubyeyi we igihe kizagera anyibuke ariko ntabwo nshobora kumuhatira kumpaho. Ubwo umunsi umwe uzagera agire icyo ampa, ntabwo wabimutsindagiramo.”

Kuva Diamond yamenya ibibazo byagiye biba hagati y’ababyeyi be, yahisemo kunga ubumwe na nyina ndetse yanga urunuka se ku buryo baheruka kubonana amaso ku yandi mu myaka irenga icumi ishize.

Hamisa Mobeto akimara kubyara Dylan Nasibu yahise atumaho sekuru ngo aze amuhe umugisha w'ababyeyi
Abana babiri Diamond yabyaranye na Zari yanze ko babonana na sekuru
Diamond yarushijeho kwangana na se akimara kubana na Zari
Zari, Diamond, umugabo mushya wa nyina wa Diamond na nyina wa Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza