Umujinya kuri Kanye West bitewe na Kim Kardashian benda gutandukana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Mata 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West cyangwa se Ye, akomeje kurakazwa n’abavuga ko Kim Kardashian ariwe wagize igitekerezo cy’uko batandukana.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko gifite amakuru ko Kanye West akomeje kurakazwa n’abavuga ko Kim Kardashian ariwe wazanye bwa mbere igitekerezo cyo gutandukana kw’aba bombi.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango, yagize ati “Yarakajwe no kuba inkuru buri gihe zandikwa zivuga ko Kim Kardashian ariwe wujuje bwa mbere impapuro za gatanya. Byari Kanye West wari umaze umwaka urenga avuga ko nta kintu bahuriyeho uretse abana. Yaramuretse ngo yuzuze impapuro za gatanya mbere mu rwego rwo kumuha icyubahiro.”

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru ashyira ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Icyo gihe Kim Kardashian bavugaga ko yenda gutandukana n’uwari umugabo we yahisemo gushaka umunyamategeko usanzwe uburanira ibyamamare witwa Laura Wasse, wagombaga kumufasha kwitabaza inkiko mu gihe cyo gutandukana na Kanye West bafitanye abana bane.

Muri uko kwezi, TMZ izwiho gutangaza amakuru y’ubwiru ku byamamare, yanditse inkuru igaragaza ko Kim Kardashian na Kanye West, bari kugirwa inama n’abantu ba hafi yabo ngo barebe ko umwuka mubi waje mu mubano wabo washira ariko ntacyo byatanze.

Aba bombi bari bamaze amezi make buri wese aba ukwe, kuko Kanye West amaze iminsi aba muri Wyoming mu gihe umugore we yabaga muri Calabasas muri Leta ya California n’abana.

Kim Kardashian yahise afasha hasi impeta y’isezerano rye na Kanye West. Mu 2020 ni bwo uru rugo rwajemo ibibazo biganisha ku gutandukana kurusha indi myaka.

Guhera muri Nyakanga 2020, Kanye West yashinje umugore we Kim Kardashian kumuca inyuma muri hoteli hamwe n’umuraperi Meek Mill, avuga ko amaze igihe kinini yifuza ko batandukana.

Hashize amasaha make Kim Kardashin na we yanditse kuri Instagram agaragaza ko umugabo we ibyo ari gukora muri iyi minsi ari kubiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe asanganywe buzwi nka ‘Bipolar Disorder’, butuma amarangamutima y’umuntu ahindagurika mu buryo butitezwe.

Muri uko kwezi, ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 19 Nyakanga 2020 mu Mujyi wa Charleston muri Leta ya South Carolina; Kanye West yatangaje amagambo yavugishije benshi.

Muri aya magambo hari aho yavuze ati ‘ababyeyi banjye bari bagiye gukuramo inda yanjye, papa yarabishakaga, mama arokora ubuzima bwanjye’.

Yanashyize hanze amabanga y’urugo rwe n’umugore we Kim Kadashian avuga ko bari bagiye gukuramo inda y’umukobwa wabo mukuru witwa North West, ubu ufite imyaka irindwi. Ibintu nabyo byinjije agatotsi mu mubano wabo.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Iby'umubano wa Kanye West na Kim Kardashian bisa nk'aho byageze ku musozo
Urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian ruri mu marembera
Uyu muryango warushinze mu 2014, ubu ufitanye abana bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .