00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Iggy Azalea aravugwaho gucudika na Tristan Thompson

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kanama 2021 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Amethyst Amelia Kelly wamamaye nka Iggy Azalea mu muziki ku Isi, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko yaba ari gukundana na Tristan Thompson uzwi mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Boston Celtics wahoze akundana na Khloé Kardashian uvuka mu muryango wa Kim Kardashian.

Ni nyuma y’amakuru yari amaze iminsi asakazwa mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.

Iggy yanditse kuri Twitter ko atigeze akundana na Tristan Thompson ndetse ko bataranahura na rimwe.

Yagize ati “Amakuru atari yo yakwiriye hose kuri njye ngo nkundana n’umugabo ntaranahura nawe n’umunsi n’umwe mu buzima bwanjye. Yego rwose birarambiranye. Mu by’ukuri sinigeze mpurira mu nyubako imwe n’uwo mugabo. Ntabwo muzi.”

Muri Mata uyu mwaka Tristan Thompson yatamajwe n’umukobwa w’umunyamideli witwa Sydney Chase watangaje ko yaryamanye n’uyu mugabo, yemeza ko babikoze muri Mutarama uyu mwaka.

Mu ntangiro za Kamena undi witwa Kimberly Alexander we yumvikanye avuga ko Tristan Thompson yamuteye inda ndetse bakaza kubyarana umwana w’umuhungu. Ibi byose bituma Khloé Kardashian ahitamo ko batandukana.

Aya makuru yo gutandukana kw’aba bombi yaje nyuma y’izindi nkuru zavugaga ko Tristan Thompson yajyanye mu birori by’isabukuru n’abakobwa batatu bikekwa ko hari umwe muri bo baba baragiranye ibihe byiza bakaryamana.

Khloé Kardashian na Tristan Thompson muri Gashyantare 2019 bari batandukanye bapfa ko Tristan yari yaciye inyuma umukunzi we ku nshuti magara ya Kylie Jenner yitwa Jordyn Woods gusa baza kongera kwiyunga mu 2020 mu bihe bya guma mu rugo. Bafite umwana w’umukobwa w’imyaka itatu bafatanya kurera witwa True Thompson.

Tristan Thompson yatangiye gukundana na Khloé Kardashian mu 2016. Kardashian afite imyaka 37 mu gihe uyu wahoze ari umukunzi we afite 30.

Iggy Azalea, we yahoze akundana na Playboi Carti ariko batandukanye umwaka ushize. Bafitanye umwana w’umuhungu witwa Onyx ufite umwaka umwe.

Iggy yahakanye ko ari mu rukundo na Tristan
Tristan Thompson na Khloé Kardashian baheruka gutandukana
Sydney Chase w'imyaka 23 ari mu byatumye urukundo rwa Tristan Thompson na Khloé Kardashian ruzamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .