Uyu mukobwa w’imyaka 26 yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yashyize amafoto ye atatu akavuga ko asa nk’utunguranye.
Halsey yigeze gukuramo inda mu 2015, nyuma yo kwitabira igitaramo. Yavuze ko icyo gihe byatewe no kuba yarakoraga cyane.
Uyu mwana Halsey atwite ni uwe na Alev Aydin basigaye bakundana. Iby’urukundo rwabo byatangiye mu mwaka ushize. Halsey yakundanye n’abasore batandukanye barimo umuririmbyi Yungblud, umukinnyi wa filime Evan Peters ndetse na G-Eazy.
Halsey yavutse ku wa 29 Nzeri 1994. Ni umuririmbyi w’Umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Yatangiye kumenyekana mu 2014.
Reba indirimbo ye yitwa Without Me iri mu zakunzwe



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!