00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Bwiza uherutse kwinjira muri KIKAC Music, ari mu mwiherero i Musanze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kanama 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Bwiza Emerance uherutse kwegukana igihembo cya ‘The Next Diva’, cyatumye yinjira muri KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Danny Vumbi na Mico The Best, yatangiye umwiherero mu Karere ka Musanze.

Nk’uko ubuyobozi bwa KIKAC Music bwabitangarije IGIHE, uyu mwiherero w’icyumweru Bwiza ari gukorera mu Karere ka Musanze urasiga arangije ibihangano bye bya mbere.

Uhujimfura Claude ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abahanzi muri KIKAC Music, yavuze ko uyu mukobwa ari mu Karere ka Musanze aho agiye kumara icyumweru.

Muri uyu mwiherero watangiye ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021, uyu mukobwa ari kumwe na Producer Madebeats.

Uhujimfura avuga kuri uyu mwiherero yagize ati “Ari i Musanze kuko ari ahantu heza ho gutekerereza ugahanga, ubu tuvugana ari gukorana na Danny Vumbi na Mico The Best, bose bafatanya na Madebeats kumufasha ku buryo yahakorera ibihangano byiza.”

Uhujimfura yavuze ko nyuma yo gukora indirimbo za mbere z’uyu muhanzikazi baherutse kwinjiza muri KIKAC Music, hazakurikiraho igikorwa cyo kuzimenyekanisha no banamumurikira itangazamakuru muri rusange.

Uyu mwiherero Bwiza n’itsinda bari kumwe bari kuwukorera muri Musanze Caves Hotel isanzwe ari iya Danny Vumbi.

Bwiza Emerance uzajya ukoresha izina rya ‘Bwiza’ mu muziki, yabaye uwa mbere utsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’ rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University.

Bwiza Emerance w'imyaka 21 niwe watsinze irushanwa rya 'The Next Diva', byatumye yinjizwa muri KIKAC Music ibarizwamo Mico The Best na Danny Vumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .