Kuva uyu muhanzikazi yatangira gahunda z’urukundo, asa n’uwashyize ku ruhande iby’umuziki. Benshi mu bari bamwiteze mu muziki kuko yagaragazaga umuvuduko amaso yaheze mu kirere.
Nyuma y’igihe atagaragara mu muziki, IGIHE yamenye amakuru ko Amore agiye gukora ubukwe n’umusore w’Umunyarwanda usanzwe atuye mu mujyi wa Kigali, ubukwe bwabo bukazabera muri Kenya.
Amore azarushinga n’umusore witwa Uwimana Jean Luc uzwi nka Lucas, ku wa 13 Gashyantare 2021 i Malindi ho mu mujyi wa Mombasa muri Kenya.
Uyu musore ugiye kurushinga na Amore nubwo atazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, hari amakuru ahamya ko mu myaka ishize yabaye umuyobozi wa Berwa Fashion, itsinda ry’abamurika imideli.
Azina Amore yamenyekanye mu myaka itanu ishize ubwo yinjiraga ku rutonde rw’abahanzi bakorera umuziki muri Diaspora y’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza.
Icyo gihe yakoze indirimbo zirimo; Byigumanire yakoranye na Christopher, Die for you yakoranye na Big Fizzo, Si nka ba bandi n’izindi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!