Kwamamaza

Umuhanzi wegukana miliyoni 24 muri PGGSS agiye gutangazwa

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 11:05' na Munyengabe Murungi Sabin


Irushanwa risumba ayandi mu gihugu, Primus Guma Guma Super Star ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, rirasozwa ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Kanama 2016.

PGGSS iri kuba ku nshuro ya gatandatu kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, icyo gihe yegukanwe n’umuhanzi Tom Close wari imbere mu bari bakunzwe muri icyo gihe.

Mu mwaka wa 2012 irushanwa ryatsinzwe na King James, muri 2013 ryegukanwa bwa mbere n’umuraperi Riderman nyuma ye Jay Polly arongera ashimangira uburyo injyana ya Hip Hop ikunzwe mu gihugu aba uwa mbere. Mu mwaka ushize Butera Knowless ni we wabaye uwa mbere mu bagore bakora umuziki yegukana miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi wahize abandi.

Irushanwa rya PGGSS6 rihuje abahanzi Young Grace, Urban Boyz, Jules Sentore, Bruce Melody, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu hateguwe igitaramo gikomeye kuri Stade Amahoro i Remera aho abahanzi bahatanira ku nshuro ya nyuma bityo akanama nkemurampaka kagatangaza umuhanzi warushije abandi ari na we uhabwa igihembo nyamukuru.

Kuri uyu wa Gatanu abahanzi bakoze imyitozo ya nyuma ahagomba kubera igitaramo ndetse basuzumye ibyuma bareba niba koko bivuga biranguruye. Abahanzi bose uko ari icumi biteguye neza iki gitaramo, nta n’umwe muri bo ufite ikibazo cyamubuza kwitabira umunsi wo gusoza irushanwa. Safi Madiba wari urwaye yatangaje ko yamaze koroherwa ku buryo yiteguye gufatanya na bagenzi be.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa

Abahanzi bose uko ari icumi baranganya amahirwe kugeza ubu kuko akanama nkemurampaka kataratangaza uwabaye uwa mbere gusa ntibikuraho ko buri wese yavuga uwo abona urusha abandi amahirwe nk’uko biri kugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi wahize abandi Bralirwa imugenera akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Uwa kabiri ahabwa 7,500,000 naho umuhanzi wa gatatu agahabwa miliyoni zirindwi. Uhereye kuwa kane gusubira inyuma bagenda barushanwa ibihumbi magana atanu gusa umuhanzi wa cumi we ahembwa ibihumbi 500 gusa.

Aho irushanwa ryanyuze kirazira kubona umufana ufite inyota

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved